skol
fortebet

Depite Dr. Frank Habineza yasabye abayobozi ba RURA kwegura niba badashoboye gukorera abanyarwanda

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite,Dr.Frank Habineza yasabye Urwego ngenzuramikorere kwegura niba rudashoboye gukorera abanyarwanda.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 muri iki gitondo,Dr.Frank Habineza,yavuze ko ibiciro RURA yashyizehobibogamiye cyane ku bashoramari aho kuba barabikoze bagendeye ku bushobozi n’imvune z’abaturage,bagizweho ingaruka z’ubukungu na COVID-19.

Hon. Frank Habineza yagize ati: "Ntago bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntago tubyemera rwose."

Frank Habineza yavuze ko kuba abaturage bamwe baratakaje akazi kubera ingaruka za COVID-19, ndetse n’abakoraga bakaba batarakoraga uko bikwiye, no kuba kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ku isi hose, ntacyo RURA yari gushingiraho izamura ibiciro by’ingendo maze igasonga ubukungu bwa rubanda bwari busanzwe bwarahungabanye.

Yaboneye gusaba abayobozi ba RURA kwegura ku nshingano zabo kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya rubanda.

Ati: "Ndasaba abayobozi ba RURA kwegure niba bananiwe gukorera abanyarwanda. RURA ni abanyarwanda, batuye mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda, bazakora ibyo abanyarwanda bashaka. Niba batabikoze bakwegura."

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa, gusa ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,yasobanuye ibyashingiweho ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene.Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane.

Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho,tuba twaragenzuye,twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari,BNR,n’izindi.Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya.Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane.

Ibitekerezo

  • RURA ntiyitaye kumuturage ahubwo yo yitaye ku mushoramari gusa

    Muza tubarize icyo bagendeyeho bashyiraho ibiciro kuva nyabugogo_ mushubi igihe mbere ya covid 19 twahagenderaga 4810, none ubu 5920 ubwo bagendeye kuki?

    sha njye nabonye mwuru Rwanda umuntu wita kumuturage ari nyakubwa president abandi anavuyeho batugurisha none c rura muvuga abobose sibo bafite company zitwara abagenzi adasahuriye munduru ya covid yabigenza ate

    Umunyarwanda nyawe n’ukunda igihugu akavugishy’ukuri byaba ngombwa akabizira, Nyakubahwa Habineza Franck na Ingabire Immaculée nimuhaguruke Muvugire Abanyerwanda, Tubar’inyuma, ese Abagize Rura babonye Tip Tip (wawundi watwaraga abacakara) aho ntibazatugurishya ra? Nawe Abanyerwanda benshyi barazonzwe n’ingaruka ya Covid19 none RURA irabasonga aho kubater’inkunga ngo bashyake uko babaho, IMMACULÉE NAWE FRANCK ntimuzaceceke mugihe cyose har’abamije guhotora Abanyerwanda babeshya ngo barakorera Leta

    Ibyemezo bitabanje gukorerwa bushakashatsi, ngo hakorwe analysis akenshi hari ababirenganiramo.kko ibi ibiciro byashyizweho hatabanje kurebwa ubushobozi bw’umuturage! Naho BNR na Minecofin rura yabanje kuganira nabo bose bagenda mu modoka zabo kdi bagahabwa essance ndetse nizindi facilities zigenerwa abayobozi. Twizere ko cabinet yubutaha izagira icyo idufasha kko transport zihenze kurusha ubundi buzima kumuturage.

    kuva kibungo ujya ikigali mbere ya korona byari amafaranga 2300 ubu ni 2800 so mutubarize bagendeye kuki kugirango bazamure ibiciro

    RURA ikwiye kwegura abayobozi bayo barananiwe

    Ibisambo gusa bitanatekereza poo

    Ibisambo gusa bitanatekereza poo

    Ibisambo gusa bitanatekereza poo

    RURA nireke abantu bose bashoboye kugura bus bazizane batware abagenzi. Igiciro nyacyo kizaboneka. Open competition

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa