skol
fortebet

Diane Rwigara na Mwenedata bashobora gutabwa muri yombi

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi, ubwo Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yashyiraga ahagaragara urutonde ntakurwa rw’ abakandida bigenga yavuze hari Diane Shimwa Rwigara na Mwenedata Gilbert bakoze amakosa mu kwiyamamaza.
Iyi komisiyo yavuze ko ayo makosa agize ibyaha bishobora gutuma bakurikiranwa n’ inkiko bakanafungwa igihe baba bahamye n’ ibyaha. NEC yavuze ko Mwenedata Gilbert na Diane Rwigara basinyije abantu bapfuye.
Yatanze urugero kuwitwa yombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki indwi, ubwo Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yashyiraga ahagaragara urutonde ntakurwa rw’ abakandida bigenga yavuze hari Diane Shimwa Rwigara na Mwenedata Gilbert bakoze amakosa mu kwiyamamaza.

Iyi komisiyo yavuze ko ayo makosa agize ibyaha bishobora gutuma bakurikiranwa n’ inkiko bakanafungwa igihe baba bahamye n’ ibyaha. NEC yavuze ko Mwenedata Gilbert na Diane Rwigara basinyije abantu bapfuye.

Yatanze urugero kuwitwa yombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo wari ufite Indangamuntu nimero: 1193280010700014 avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.

NEC yavuze ko ku rutonde rw’ abasinyiye Diane Rwigara mu Karere ka Gasabo hariho abantu babiri avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye. Abo ni RUDAHARA Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016 mu irimbi rya Busanza i Kanombe na MANIRAGUHA Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 wapfuye.

NEC kandi yavuze ko mu Karere ka Nyarugenge yerekanye ko yasinyiwe n’uwitwa BYIRINGIRO Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035 kandi yarapfuye.

Komisiyo y’amatora yanagaragaje ko Diane Rwigara yanafatanyije n’Umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora witwa UWINGABIRE Joseph ukorera mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Mbogo, Akagari ka Rukoro, Umudugudu wa KININI Ya MBOGO basinyira abantu 26 Imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora 38 uwo umukorerabushake yari afite agomba kuyaha ba nyirayo.

N’ubwo Komisiyo y’amatora yavuze ibi mu rwego rwo kugaragaza ko aba bakandida batujuje ibisabwa ngo biyamamaze, mu rwego rw’amategeko nabwo haba harakozwe ibyaha bishobora kubahama ubwabo cyangwa bigahama ababasinyishirije. Ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000)."

Naho ingingo ya 610 iteganya ko “umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye."

Mwenedata Gilbert yatangarije Ukwezi ko nawe yatunguwe no kumva Komisiyo y’amatora ivuga ko yasinyishije umuntu wapfuye igatanga n’umwirondoro, agaragaza ko atari abizi ariko anavuga ko atari we wagiye ajya kwisinyishiriza, ahubwo yagiye atuma abantu. Gusa avuga ko kuba yarinjiye muri Politiki, byatuma adakwiye no gutinya ko igihe cyose yagezwa imbere y’ubutabera.

Mwenedata ati: "Burya iyo wagiye muri Politiki, ntabwo wavuga ngo uratinya kugira ibyo ushinjwa cyangwa se kugezwa imbere y’ubutabera, kandi sinatinya guhanwa igihe byaba bigaragaye ko icyaha runaka kimpama. Bibaye ari umukozi wanjye nabwo, byambabaza kuko abantu nahaye kunsinyishiriza ni abantu nari nizeye... Gusa twakoreraga abanyarwanda kandi kuba byararangiye kuriya tutemerewe kwiyamamaza, nyine ni uko byagenze"

Iki kinyamakuru cyatangaje ko cyagerageje kuvugisha Diane Rwigara ku murongo wa telefone ngo kimubaze niba we adatewe ubwoba no kugezwa imbere y’ubutabera kubera ibyo yavuzweho na Komisiyo y’amatora, ariko uyu mukobwa wemeye kureka ubwenegihugu bw’u Bubiligi ngo yiyamamarize kuba Perezida w’u Rwanda ntarasubiza ku murongo telefone ye kuva kuri uyu wa Gatanu ubwo Komisiyo y’amatora yatangazaga ko yangiwe kwiyamamaza.

Ibitekerezo

  • Ibi ni amatiku.Ni ukubera ko aba bombi bavugagaga ukuri kandi Leta y’u Rwanda yubakiye ku kinyoma.

    Rwema ushobora gutanga ingingo zisobanura neza icyo gitekerezo cyawe ? aribo ari nawe ninde ufite amatiku ? bo bavuga uko ibintu bimeze bagatanga n’ingingo cg ingero zibyemeza, wowe kuvuga ko leta y’u Rwanda yubakiye ku kinyoma wishingikiriza iki ? uretse urwango n’ishyari ufite bituma ugira ayo matiku ?

    Njye Ibinarimbiziko Hatabura Abatekenisiye Boherezwa Kumugushamumutego Umuganisha Kwa Ingabire Nawe Ufunzwe Ngiyi Demokarasi Mureke Tumenyere Umukandida Umwe Nka Habyara

    Rwema uvuze ukuri. None wambwira gute bashyira kurutonde abantu nka Mpayimana, Frank kandi ntakintu kigaragara bavuze bazakorera abanyarwanda. Ibyiwacu birarenze

    Ndagirango nshimire Diane na Gilbert kukuba barashatse gufasha abanyarwanda. We really appreciate what you have shown us, but don’t give up you are not alone in the straight path you chose. The stone is broken by the last stroke of hummer but this doesn’t mean that the first stroke is useless, the success is the result of continuous strokes. Thank u

    Hahahah ngo u Rwanda rwubakiye ku Kinyoma?iyi Mihanda se, amazu mu mujyi,Amashanyarazi yageze hose, imidugudu myiza .... n’ibinyoma? Keretse niba utareba

    UYU RWEMA NAJYE ASHYIRA MUGACIRO KANDI YIRINDE AMARANGAMUTIMA AHUBWO ASHYIRE MUGACIRO KUKO YABA DIANE YABA NA MUGENZI WE NKUKO YABISOBANUYE BARI BAFITE ABABIBAFASHAGAMO ABO NIBO BABAVANGIYE KANDI NTIWABARENGANYA AHUBWO BASHAKAGA IMIBEREHO ARIKO NABO BAYISHATSE NABI ARIKO LETA YACU NTIYUBAKIYE KUBINYOMA YUBAKIYE KUKURI KUKO NIBINTU BYIVUGIRA NTUZONGERE KUVUGA AMAFUTI DEAR UZAJYE USHYIRA MUGACIRO.

    birambabaje kubona diane ataziyamamaza kbs arikonyinentakundibyagenda kukoyakoze amakosa ntagobimu shobokeye niyihangane

    DAMN
    Ngotumenyere umukandida umwe nkahabyara?uwakubitira imbwa gusutama yazimara kweli
    nkawe uherahe uvuga umukandida umwe kandi hatanzwe 3?
    sha muri bantamunoza murakanyagwa,ariko turabamenyereye

    RWEMA NIBA RETA YACU YUBACYIYE KU CYINYOMA uzajye kuba muyanyu yubacyiye kukuli RETA YANYU IYOBOWE na PADILI THOMAS mujyane mugahinda na Radion yanyu yitwa ITAHUKA

    RWEMA NIBA RETA YACU YUBACYIYE KU CYINYOMA uzajye kuba muyanyu yubacyiye kukuli RETA YANYU IYOBOWE na PADILI THOMAS mujyane mugahinda na Radion yanyu yitwa ITAHUKA

    j muja munsetsa kweli! kagame agishika kubutegetsi yagiz ati:"COTAPINE NI AKUMA GATO CYANE BAFATISHA PEDALE Y’IGALE.RERO IYO USHATSE KUGAKURAMO BIGUSABA INGUFU ZIKABIJE."bityo rero uwushaka kumutsinda aciye mumatora aribesha kirets uzafungura umuriro akamusongako.

    Xxxx ndagirango nkubwire ko ugereranije ibitagereranwa uti gute ? Reka mpere imbere y’umwaduko w’abazungu icyogihe hariho ubwami, uko amateka yanyayo(y’ukuri) abivuga abahutu bararenganywaga ndetse bakicwa, kubwakayibanda habayeho itonesha rishyingiye aho umuntu aturuka(Gitarama,...), kubwa Habyara nawe yatonesheje abaturaka mumajyaruguru,kungoma ye rero abanyarwanda baguye mumutego nanubu ukidukurikirana ndetse kugirango tuwuvemo ni ahanyagasani. Kuri ubu ho rero sinakwirirwa ngira icyomvuga. Xxxx wibigereranya have have

    Uburero ahobirimukwerekeza nihabi urimurikigihugu amenye urumutegereje gusa ababana babasore bagaragaje ubushake bwokuyobora igihugu biciye munzira yamahoro none abandi bamahoro babapfunyikiye amazi ngobasinyishije abantu bapfuye nonese barabanje barabazura bamazekubasinyira barapfa ikinyoma carpf kiranyagisha

    wamukobwawe wanarakubwiye ko utitonze wamera nka victoire kubera ku ishongora kwawe komeza nibagutamikamo nkukwezi uzavamo urigusuragura

    Iyo kagame yibeshya akareka Dian n’a Gilbert bakiyamamaza barikumutsinda pe. Amakosa yakozwe arahagije, ntiyibeshye ngo arabafunga. Kuko ashobora gukora ikosa rizamugora kwihandura. Nzabandora

    @karuhije,nkawe uvuga ko
    Abarimugihugu bagowe
    Ushingiye kuki?
    Ubu tuvugeko ntamuryango ufite
    Muriki gihugu?wawubajije ukuntu ufashwe
    Neza!sha umunwa wawe ntaho utaniye
    Nayaradiyo yarutwitsi,muraho mwabaye
    Ibikoresho bya banyamahanga ntimushaka
    Nokuza gukorera igihugu cyanyu ahubwo
    Uraho uravuga ubusa

    Sha ibi twari tubyiteze diane iyo bamureka yari gutsinda kagame rwose Ark bamukuyemo we na mwenedata ko bashyigikiwe bemerera abatagize icyo bitwaye. Icyinyoma kizahabwa intebe kugeza ryari? Ahaaaaa imana itabare abanyarwanda.

    Mundeke mvuge ukuri .uwavuzeko Diana yarenganye azajye kurega munkiko maze atange ibimenyetso byuko yasinyishije neza nta buriganya. ikindi kandi ivugako umu kandida ari umwe ntabwo azi kubara kuko nuwize gardienne gusa aziko ari batatu bemerewe kwiyamamaza

    Mwibeshye mufunge Diane turajya mu muhanda twigaragambye.turabizi abanyakibuye muratwanga mumaze kwica benshi cyaneeee.banyakibuye duhagurukire rimwe nibafunga Diane tujye kwigaragambya.

    Ariko abanyarwanda dufite ibibazo koko!ubu kagame nawe arashaka kuvaho nabi?ubuse iterambere ririhehe mugihe adakoze system nziza yigihugu?gusa abanyarwanda nibakomeza gusinzira itege ibindi byago.amateka yacu ntago yenerera kagame kugama kubutegetsi,ikindi akwiye guhagarika nugukomeza ahohotera abantu kandi nabo bakoresha nabo bakwiye kureba kure kuko bizabagaruka within time

    Ariko iyo muhitamo umuyobozi wabahagararira akanabahagarira ku rwego mpuza mahanga mushingira kuki? amatiku yabarenze dore nurufuzi rwaje!! Uretse amatiku, mubona muri abo mwita aba candidat mushyigikiye babageza kuki, bafite ubuhe bushobozi cgwa ubumenyi kubijyanye na politique? uwo mukobwa ngo ni Diane Rwigara ufite iminwa yimitemere udashobora nokuvuga interuro ngo ayirangize yabamarira iki? Nikihe gikorwa cyindashyikirwa muzi yigeze akora uretse kwambarira ubusa abantu!! ko atigeze anayobora mwishuri cgwa akagari ngo muvuge ko ashoboye. N’uruganda rwa se ko rwamunaniye kiruyobora akaba araho ajarajara gusa..nagende agishe inama mukuru we dore niwe umurusha ubwenge ufite ubumenyi areke gushukwa na nyina ntacyo azageraho. Naho mwe muve mumatiku mutore Intore Paul KAGAME niwe ushoboye kandi unabereye u Rwanda. Long live Mr. President.

    OK mpamyako FPR ifite imbaraga kumpande zose mu buyobozi kuva ku mudugudu kugera kuri president wa republic ;ingabo zose ;DASSO.POLICE.ifite na politique nemera kukigero cya 60% So njya nibaza impamvu itinya opposition bikanyobera pe!kandi opposition si mbi at all ahubwo ituma hari ibikosoka apana guhora dushima n’ibidashimwa dukoma amashyi mubitari ngombwa .Umuyobozi birangira abaye imana ya rubanda kandi mugihe turimo biragoye.Inama nagira FPR nikomeze inoze gahunda zayo neza yumve n’ibitekerezo by’abandi ibigendereho ikosora .Iyo upfukiranya abantu bageraho bakaba ibirura .Mugire amahoro y’Imana

    OK mpamyako FPR ifite imbaraga kumpande zose mu buyobozi kuva ku mudugudu kugera kuri president wa republic ;ingabo zose ;DASSO.POLICE.ifite na politique nemera kukigero cya 60% So njya nibaza impamvu itinya opposition bikanyobera pe!kandi opposition si mbi at all ahubwo ituma hari ibikosoka apana guhora dushima n’ibidashimwa dukoma amashyi mubitari ngombwa .Umuyobozi birangira abaye imana ya rubanda kandi mugihe turimo biragoye.Inama nagira FPR nikomeze inoze gahunda zayo neza yumve n’ibitekerezo by’abandi ibigendereho ikosora .Iyo upfukiranya abantu bageraho bakaba ibirura .Mugire amahoro y’Imana

    @pee, FPR ntiyanga u Rwanda n’abarutuye. FPR iharanira imibereho myiza y’abanyarwanda bose kandi yifuza gukorana numuntu wese wifuza gusigasira ibyagezweho nushaka kugendera kumurongo mwiza wo giteza igihungu cyacu imbere. abanyarwanda bakunda byacitse batabanje ngo batekereze umu candidat babona ushoboye. mugihe muri FPR itarabona umu candidat ushoboye kurenza Kagame, bafite uburenganzira bwo kongera kumutangamo umu candidat. FPR ntabwoba ifite ahubwo yamaganye abo bose bitwaza amacakubiri arurwitwazo rwo kugira ngo babone abayoboke. Abo bumva ko abitangiye igihugu baza gutabara abanyarwanda ko ntacyo bakoze cgwa badafite uburenganzira bwo kwitwa abanyarwanda. abantu nkabo bagifite imyumvire nkiyo nabashaka gushyira virus y’ivangura mu banyarwanda. Nkuwo w’ikibuye wavuze ko Diane nibamuhana ko bazigaragambya kuko ari umunyakibuye, ubwo mwumva bisobanuye iki? iryo si ironda karere...birababaje kubona abanyarwanda mugifite imyumvire nkiyo nibyabaye muri iki gihugu. ubwo nanone mukeneye ko abanyamahanga aribo baza kubunga kuko mwananiwe kwiyunga ibyo byose ngo ni democracy...murababaje. Amashya ntabwo aberaho guhangana aberaho kugishana inama no guhitamo ikibereye abenegihugu. ntimukumve ko iyo umuntu ashinze ishyaka aba agomba kurwanya ibiriho ibyaribyo byose, iyo myumvire irashaje. Ishyaka ntirivuze opposition. Amashyaka yose agendera kumurongo wo guteza igihugu imbere FPR yemera gukorana nayo, numu candidat wese wifuza kuyobora igihugu afite umurongo uhamye wo gushyigikira ibyiza byagezweho ntakabuza twe abanyarwanda twamutora. Ariko ntihaza umuntu uwariwe wese ufite ibitekerezo nkibya Barafinda ngo dupfe gutora ngo nuko Kagame atuyoboye igihe kirekire. Never!!!!

    Umuntu wese wikunda agakunda n’umuryango we azatore Kagame naho uwumva yiyanga akanga nabo akomokaho akanga n’igihugu akurikire ibitekerezo bya Diane,Gilbert...ubwo uwo ntaho yaba,ataniye nibyihebe! Mbifurije guhitamo neza.Mugire amahoro y’Imana.

    Nubundi sinari kuzatora Diane .ariko vraiment ntabwo akwiriye gufungwa kuko iyo ni piège bamuteze.

    muraho bavandimwe,mureke gushaka kwisenyera igihungu namagambo yuzuye ibinyoma twe tururimo tuzi aho tuvuye naho tugeze,kubwa kagame paul,aho agejeje urwanda nange nkumunyarwanda ufite amaso areba, ubwange namwifuriza kuruyobona nimyaka ijana ,mukundira ishyaka agira icyo ninacyo nzamuhera ijwi ryange kuko na Africa iramuzi ndetse nisi yose iramuzi aho agejeje igihugu cyurwanda.Diane se muvuga nabandi nkawe utaramenya no kwiyobora wambarira abantu ubusa koko ibyo nabyo tubishyigikire ngo numuco atuzaniye murwanda nkiterambere nibura twari ducyeneye nukuri koko ibintu byabaye democrase pee.

    muraho bavandimwe,mureke gushaka kwisenyera igihungu namagambo yuzuye ibinyoma twe tururimo tuzi aho tuvuye naho tugeze,kubwa kagame paul,aho agejeje urwanda nange nkumunyarwanda ufite amaso areba, ubwange namwifuriza kuruyobona nimyaka ijana ,mukundira ishyaka agira icyo ninacyo nzamuhera ijwi ryange kuko na Africa iramuzi ndetse nisi yose iramuzi aho agejeje igihugu cyurwanda.Diane se muvuga nabandi nkawe utaramenya no kwiyobora wambarira abantu ubusa koko ibyo nabyo tubishyigikire ngo numuco atuzaniye murwanda nkiterambere nibura twari ducyeneye nukuri koko ibintu byabaye democrase pee.

    mutuze ukuri kuzagaragara

    Kuba NEC yaragize ubushishozi nibyiza nka Dian niba amafoto twa bonye kubinyamakuru araye ntiyagakwiye no kwirirwa yigora rwose kuko abanyarwanda turasobanutse kandi turiyubaha jyewe ibanga ni kugipfunsi.

    Kuba NEC yaragize ubushishozi nibyiza nka Dian niba amafoto twa bonye kubinyamakuru araye ntiyagakwiye no kwirirwa yigora rwose kuko abanyarwanda turasobanutse kandi turiyubaha jyewe ibanga ni kugipfunsi.

    turabakunda cyane

    Andika Igitekerezo Hano Diyane Rwigara Namwene Data Kagame Ntazabafunge Kuko Bamweretse Ko Harabandi Banyarwanda Bafite Ibitekerezo Gusa Gusinyirwa Nabapfuye Numutego Batezwe Ngo Bave Mukibuga Wowe Usoma Izinkuru Ntago Wakwemezako Diyane Rwigara Na Mwene Data Barikumenya Abantu 6 O O Batifashishije Abantu Kandi Banarwangwa Rero Ndasanga Ntacyaha Bafite N,umutego Batezwe Ngo Bavemo Mumayeri .

    I’m truly enjoying the design and layout of your blog. It’s a very easy on the eyes which makes it much more pleasant for me to come here and visit more often. Did you hire out a developer to create your theme? Outstanding work! bdddakkkgdeb

    If you are going for best contents like myself, simply go to see this site all addekadkebcd

    Regards for helping out, superb information. agecffdbdcek

    Some really nice and useful information on this web site, also I conceive the style and design holds superb features. dgcebdegdgckcfbb

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa