Kigali

Dore impamvu gitifu wa Ruhango we ategujwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 8 March 2018 Yasuwe: 5273

Akarere ka Ruhango ubu kayobowe by’ agateganyo na Nkurunziza Jean Marie washyizweho na Njyanama yako nyuma y’ uko komite nyobozi yegujwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.

Abo njyanama yeguje ni Mbabazi François Xavier wari Umuyobozi w’Akarere; Twagirimana Epimaque wari umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu na Kambayire Annonciata wari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza.

Perezida wa Njyanama y’ aka karere yatangaje Gasasira Rutagengwa Jérôme ko aba bayobozi begujwe begujwe nyuma ya raporo y’akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’akarere, yerekanye ko habaye imicungire mibi y’imishinga imwe n’imwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere Uwimana Fortunée ntabwo yegujwe kuko atarebwa n’ aya makosa cyane ko ari mushya. Ngo amaze hafi umwaka, mu gihe imishinga baregwa ari iyakozwe mu myaka ya 2013/14.

Perezida wa Njyanama Gasasira Rutagengwa Jérôme yagize ati “umushinga wo kubaka ikimoteri cyo mu Karere ka Ruhango cyubatswe nta nyigo zikozwe ahubwo bashingira ku nyigo zaturutse ahandi, bikaba byaratumye uwo mushinga udacungwa neza. Hashize nk’amezi abiri tubonye iyo raporo.”}

Rutagengwa yanavuze ko atari icyo cyonyine cyatumye Komite Nyobozi y’Akarere yeguzwa, kuko no mu mihigo abayobozi basinyana na Perezida wa Repubulika aka karere kadahagaze neza. Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 aka karere kaje ku mwanya wa 28 mu turere 30, igira amanota 75.27%.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amb. Kanyamashuli Kabeya Janvier wari Umudepite yeguye

Nyuma y’amezi 6 atowe mu badepite bari kuri rutonde rw’abakandida b’ishyaka...
13 March 2019 Yasuwe: 7230 1

Imyanzuro y’Umwiherero wa 16 w’Abayobozi b’Inzego zitandukanye z’Igihugu...

Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo...
12 March 2019 Yasuwe: 2983 0

Ibibazo biri hagati y’Ubuganda n’u Rwanda birenze intambara y’amagambo: Amb...

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi Minisitiri wa Leta muri...
12 March 2019 Yasuwe: 7113 2

Huye: Gusana Umujyi, Itongo rya Gicanda, Ingoro ya Muvoma, Mukura, byinshi...

Hari hashize imyaka igera kuri ine ubuyobozi bw’Akarere bufashe icyemezo cyo...
3 February 2019 Yasuwe: 5613 0

Inama y’Abaminisitiri yongereye umushahara wa mwalimu na manda ya Guverineri...

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 28/01/2019 yazamuye...
29 January 2019 Yasuwe: 12906 10

Menya byinshi ku buzima bwa Perezida Kagame n’abakinnyi avuga ko...

Perezida wa Repubulika akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe (AU) Paul...
22 December 2018 Yasuwe: 7184 0