skol
fortebet

Paul Kagame yashimiye Dr Biruta uyobora PSD [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’ Umutungo Kamere , akaba na Perezida w’ ishyaka riharanira Demukarasi n ‘ imibereho myiza y’ abaturage Dr Vincent Biruta watangaje ko kuba ishyaka ayoboye ryarahisemo gushyigikira umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame ari uko rikora igikwiye mu gihe gikwiye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga ubwo umukandida Paul Kagame ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira yiyamamarizaga mu karere ka Rulindo mu ntara y’ (...)

Sponsored Ad

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’ Umutungo Kamere , akaba na Perezida w’ ishyaka riharanira Demukarasi n ‘ imibereho myiza y’ abaturage Dr Vincent Biruta watangaje ko kuba ishyaka ayoboye ryarahisemo gushyigikira umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame ari uko rikora igikwiye mu gihe gikwiye.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga ubwo umukandida Paul Kagame ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira yiyamamarizaga mu karere ka Rulindo mu ntara y’ amajyaruguru.

Paul Kagame yagize ati “Reka rero mbanze nongere nshimire Visenti Biruta wa PSD, wavugiye ishyaka rya politiki rya PSD, ejo twumvise Mukabalisa wa PL, uyu munsi cyangwa ejo tuzumva n’ abandi, hari amashyaka 8 yemeye gufatanya na FPR”

Dr Biruta yavuze ko amashyaka yombi PSD na FPR afitanye umubano mwiza kuva mu myaka 25 ishize. Yongeraho PSD yafashe iya mbere mu gusaba ko itegeko nshinga rihinduka cyane cyane mu ngingo ya 101 kugira ngo Paul Kagame abone amahirwe yo kuziyamamaza.

Akomeza agira ati “PSD ikora igikwiye mu gihe gikwiye niyo mpamvu yatanze Paul Kagame ho umukandida kugira ngo twihute mu iterambere n’ imibereho myiza y’ abaturage kandi PSD ni byo ishyira imbere.”

Dr Biruta yasabye abarwanashyaka ba PSD kuzashyigikira Kagame mu matora ateganyijwe tariki 4 Kanama bakamutora 100%.

Ati “Umukandida wacu ni inkingi y’ubumwe, Demokarasi n’amajyambere. Umukandida wacu atubwira ubuzima n’uburezi, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, amajyambere kandi kuri bose.Imvugo niyo ngiro!”

“Ibyo twagezeho, inganda dufite, umutungo kamere,... tugomba kubisigasira turangajwe imbere n’umukandida wacu. Gahunda ni tariki 4 Kanama, ikirango muracyizi, tuzazinduke. Rulindo yose turashaka amajwi 100%. Insinzi ya Paul Kagame ni iya PSD”

Umukandida Paul Kagame yashimiye Dr Biruta avuga ko n’ abayobozi b’ andi mashyaka yashyigikiye FPR bazajya bahabwa umwanya aho yagiye kwiyamamaza bakagera ubutumwa ku bature.

Mu matora aheruka y’umukuru w’ igihugu ishyaka PSD ryari ryatanze Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo nk’ umukandida waryo gusa kuri iyi nshuro ryahisemo gushyigikira umukandida wa FPR.




Ibitekerezo

  • vincent biruta aba ari kubeshya gusa, ahubwo aba ari gusigasira imbehe ye ngo akomeze yibonere ibifaranga leta imuha, ntibakajye birirwa babeshya abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa