skol
fortebet

Dr Cyubahiro Bagabe ntakiri umuyobozi mukuru wa RAB

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi niwe Muyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Ubuhinzi n’ Ubworozi RAB, yasimbuye kuri uyu mwanya Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umaze umwaka n’amezi atatu.
Amakuru aravuga ko uyu muyobozi yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko bishimwe kandi n’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana.
Umujyanama mu by’Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeje aya makuru.
Yagize ati “Ni uguhagarikwa bisanzwe, igihe cyose izo mpinduka zishobora (...)

Sponsored Ad

Dr Patrick Karangwa wari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi niwe Muyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Ubuhinzi n’ Ubworozi RAB, yasimbuye kuri uyu mwanya Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari umaze umwaka n’amezi atatu.

Amakuru aravuga ko uyu muyobozi yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko bishimwe kandi n’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana.

Umujyanama mu by’Itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yemeje aya makuru.

Yagize ati “Ni uguhagarikwa bisanzwe, igihe cyose izo mpinduka zishobora kubaho. Ikiri cyo yahagaritswe mu nshingano ze nk’Umuyobozi wa RAB kuva ku wa gatanu.”

Ntiyatangaje impamvu uyu muyobozi yahagaritswe gusa avuga ko igihe umukoresha abona ko afite impamvu zo guhindura ngo habeho gukora neza no gukorera abaturage, abikora.

Dr Patrick Karangwa wari ukuriye ishami ry’Ubushakashatsi muri iki kigo ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Tariki 4 Ukwakira 2016 nibwo Dr Cyubahiro Bagabe Marc yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB asimbura Dr Gahakwa Daphrose wari umuyobozi w’agateganyo.

Uyu Dr Gahakwa wahise amwungiriza na we yahagaritswe mu kazi na Minisitiri w’Intebe mu Ugushyingo 2017 n’abandi bakozi batandatu bo mu kigo cya RAB.

Dr Bagabe yari aherutse gutangaza ko ishami ry’ubushakashatsi mu buhinzi ryari ryaribagiranye ubu rigiye gutanga umusaruro mu ivugurura muri iki kigo cyane yibanda ku kugeza ifumbire n’imbuto ku bahinzi ku gihe, aho ngo hifashishijwe telefoni, amakuru y’ubutaka yari guhuzwa, umuhinzi akajya asaba ifumbire n’imbuto akabigezwaho hazwi ingano y’ibyo azahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa