skol
fortebet

Dr Frank Habineza kwiyamamariza I Huye byajemo ka kidobya

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza gahunda ye yo kwiyamamariza mu karere ka Huye yahindutse kubera impamvu nyir’ ubwite yise “akabazo tekiniki”.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 umukandida Dr Frank Habineza byari biteganyijwe ko yiyamamariza mu karere ka Nyaruguru n’ akarere ka Huye twombi two mu ntara y’ Amajyepfo gusa ntabwo yabashije kwimamariza mu karere ka Huye.
Uyu mukandida yatangaje ko impamvu yahinduye gahunda ye (...)

Sponsored Ad

Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Frank Habineza gahunda ye yo kwiyamamariza mu karere ka Huye yahindutse kubera impamvu nyir’ ubwite yise “akabazo tekiniki”.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017 umukandida Dr Frank Habineza byari biteganyijwe ko yiyamamariza mu karere ka Nyaruguru n’ akarere ka Huye twombi two mu ntara y’ Amajyepfo gusa ntabwo yabashije kwimamariza mu karere ka Huye.

Uyu mukandida yatangaje ko impamvu yahinduye gahunda ye yo kwiyamamariza mu karere ka Huye itaturutse ku buyobozi bw’ inzego z’ ibanze ahubwo ari impamvu zaturutse ku buyobozo bw’ ishyaka ahagarariye DGPR arinacyo yise “Akabazo tekinike”

Hari andi makuru avuga ko impamvu gahunda ya Dr Habineza yo kwiyamamariza mu karere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 23 yahindutse ariko ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze zo mu karere ka Huye yanditswe nabi.

Ubuyobozi bw’ iri shyaka bwatangaje ko gahunda yo kwiyamamariza mu karere ka Huye yimuriwe ku Cyumweru gitaha tariki 30 Nyakanga.

Dr Frank Habineza, n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe ndetse Paul Kagame w’ ishyaka FPR inkotanyi nibo bazatorwamo umwe uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa