skol
Kigali
startimes

Dr.Frank Habineza yahishuye igisubizo gitangaje yahawe n’abadepite bagenzi be ubwo yasabaga ko umusoro w’ubutaka ugabanywa

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 12152

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Dr, Frank Habineza yavuze ko yasabye ko umusoro ku mutungo utimukanwa by’umwihariko ubutaka bagenzi be bakorana bamutegeka gushaka ahandi iyo misoro izaturuka niramuka igabanyijwe.


Dr Frank Habineza yavuze ko itegekorishya ry’imisoro ku mutungo utimukanwa risa n’aho ryagiriyeho leta aho gufasha abaturage.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri,Depite Habineza yari mu kiganiro"Ubyumva ute?" cyo kuri KT Radio,aho yagaragaje ko iri tegeko rishya ry’umusoro rikandamiza abaturage ndetse n’abakabavugiye aribo badepite bakarebera.

Yavuze ko bigoye kwiyumvisha ukuntu umusoro umuntu yatangaga wikubye inshuro hafi 4 mu gihe ubukungu bw’igihugu n’abaturage muri rusange bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

Abajijwe icyo yakoze kuri icyo kibazo nk’intumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko, Dr, Frank Habineza yavuze ko ubwo ishyaka ahagarariye rya Democratic Green Party ryinjiraga mu nteko ryasanze itegeko ry’umusoro ryaratowe ariko yagerageje gusaba ko itegeko rishya ry’umusoro risubirwamo ntibikunde.

Yagize ati” Natanze umushinga w’itegeko usaba ko itegeko ry’umusoro ryo muri 2018 risubirwamo, bansaba kubanza gushaka aho amafaranga yavaga muri uwo musoro azava nkuko itegeko ribivuga, Kugeza n’ubu ndacyashaka aho ingengo y’imari yava ngo itegeko rivugururwe narahabuze”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,nawe wari muri iki kiganiro,yanenze bikomeye abagize inteko ishingamategeko, bitwa ko ari intumwa za rubanda ariko bagatora amategeko abakandamiza cyane cyane iri ry’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Yagize ati” Mperuka abagize inteko ishingamategeko babita intumwa za Rubanda, ubwo se niba aribo batora amategeko akandamiza uwo rubanda, ubwo bakwiye gushaka ukundi bitwa aho kwitwa intumwa za Rubanda."

Mu 2018, Leta yavuguruye itegeko rigenga umutungo utimukanwa mu Rwanda, riteganya ko umutungo utimukanwa (ubutaka n’inzu) uzajya wishyurirwa umusoro, aho kuba amahoro nk’uko byahozeho kuva mu 2012.

Mu Itegeko rishya, ibiciro byishyurwa ku misoro y’ubutaka kuri meterokare imwe byarazamuwe, bivanwa hagati y’amafaranga 0 Frw kugera kuri 80Frw, bishyirwa hagati ya 0 Frw na 300 Frw.

Mu kugena agaciro k’umusoro uzajya wishyurwa n’umudugudu runaka, hashingiwe ku ngingo eshatu, zirimo icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, urwego rw’iterambere ruri muri uwo mudugudu ndetse n’ibikorwaremezo biri mu mudugudu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abaturage hamwe n’abanyamakuru kuwa 21 Ukuboza 2020, Umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yabajije Umukuru w’Igihugu ikibazo kuri uyu musoro,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana asobanura ko impungenge z’abaturage zumviswe kandi zatangiye gusuzumwa.

Perezida Kagame yamwunganiye avuga ko nubwo uyu musoro utazavanwaho burundu,ariko hagiye gushakwa icyafasha abaturage benshi n’utagize ubushobozi agafashwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Biraho

    Ese buri gihe ko mbona Habineza ariwe uba ari ku ruhande rwabaturage abandi ba depute bo ntibashyizweho ngo bavugire Rubanda?!

    2 weeks ago
  • chat_bubble Sebihe

    Ese Aba badepite batamenya ibibazo by’Abaturage nibiyamamaza bazavuga iki?

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

“Twirinde rero buri wese yite ku bandi"-Perezida Kagame mu Ijambo risoza...

Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 rinatangiza uwa 2021,Perezida Kagame...
31 December 2020 Yasuwe: 4100 0

Dr.Frank Habineza yahishuye igisubizo gitangaje yahawe n’abadepite bagenzi...

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n’umudepite mu...
23 December 2020 Yasuwe: 12152 2

Perezida Kagame yahaye umuburo abakora ibikorwa by’iterabwoba anasubiza...

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bo...
21 December 2020 Yasuwe: 4902 0

"Tugeze aho tutakwemera ko ibyo twagezeho biba imfabusa"-Perezida...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yagejeje ku...
21 December 2020 Yasuwe: 3633 0

Abantu 3000 baraye bafungiwe kwambara nabi udupfukamunwa utubari 85 twarimo...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.Prof.Shyaka Anastase,yatangaje ko nyuma...
16 December 2020 Yasuwe: 4581 0

Serivisi zimwe zari zakomorewe zongeye gufungwa izindi zahuzaga abantu...

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri...
15 December 2020 Yasuwe: 6252 0