skol
fortebet

Frank Habineza yavuze ko batishimiye ibyavuye mu matora nk’ uko bari babyiteze, anifuriza amahirwe umukandida wa FPR

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda watsinzwe amatora y’ umukuru w’ igihugu ya 2017 yashimiye Paul Kagame watsinze amatora nk’ uko byagaragajwe n’ amajwi y’ ibanze.
Dr Habineza yavuze ko ishyaka ahagarariye ryatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza harimo ibibazo ngo gusa ibi bibazo byaje gukemuka ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeza neza.
Ibi Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 (...)

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza wari uhagarariye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda watsinzwe amatora y’ umukuru w’ igihugu ya 2017 yashimiye Paul Kagame watsinze amatora nk’ uko byagaragajwe n’ amajwi y’ ibanze.

Dr Habineza yavuze ko ishyaka ahagarariye ryatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza harimo ibibazo ngo gusa ibi bibazo byaje gukemuka ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeza neza.

Ibi Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 aho yavugiye ko ashimira abarwanashyaka ba DGPR n’ abamutoye.

Dr Habineza yakomeje agira ati "Ndasaba komisiyo y’ amatora ko ubutaha yazakosora udukosa twabayemo turimo imyitwarire y’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze no kuba zimwe mu ndorerezi za DGPR zarabangamiwe".

Yongeyeho ati “Twemeye ibyavuye mu matora…Ibyavuye mu matora twabyishimiye ariko ntabwo twabikunze kuko sibyo twatekerezaga”

Dr Habineza yavuze ko ashimira umukandida wa FPR ndetse ko anamwifuriza amahirwe masa. Yongeye ati " Ndasaba Abanyarwanda gukomeza ituze n’ umudendezo kuko turi mu nzira y’ iterambere"

Amajwi angana na 80% by’ abatoye bose niyo komisiyo yamaze gutangaza ibyayavuyemo. Umuyobozi wa komisiyo y’ amatora Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko Paul Kagame yatsinze amatora kuko majwi 98, 66%, Mpayimana Philippe agatsindirwa kuri 0, 72, naho Dr Frank Habineza akaba yatsindiwe ku majwi 0 , 45%. Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yavuze ko ibi bishobora guhindurwa n’ amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora atangaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama ku isaha ya saa kumi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa