skol
fortebet

Dr Frank yongeye gusaba inzego z’ubutabera gukurikirana uwamwise Perezida w‘Ingagi

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Dr Frank HABINEZA arasaba inzego z’ubutabera n’iz’umutekano z’u Rwanda ko zashyira imbaraga mu gukurikira umuntu wa mwise ingagi akanamushinja gukora Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga .
Kuba Frank Habineza yaragenjeje make ku gusaba inzego z’umutekano n’izubutabera gukurikirana umuntu wanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo avuga ko yamuharabikaga ngo ni uko igihugu cyose cyasaga n’igihugiye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangirio z’ukwezi kwa 8.
Kuri ubu Frank HABINEZA yumvikana (...)

Sponsored Ad

Dr Frank HABINEZA arasaba inzego z’ubutabera n’iz’umutekano z’u Rwanda ko zashyira imbaraga mu gukurikira umuntu wa mwise ingagi akanamushinja gukora Jenoside akoresheje imbuga nkoranyambaga .

Kuba Frank Habineza yaragenjeje make ku gusaba inzego z’umutekano n’izubutabera gukurikirana umuntu wanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo avuga ko yamuharabikaga ngo ni uko igihugu cyose cyasaga n’igihugiye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangirio z’ukwezi kwa 8.

Kuri ubu Frank HABINEZA yumvikana nk’uwiteguye kongera gushyira igitutu ku nzego z’umutekano n’izubutabera ngo zibyutse Dossier yo gukurikirana umuntu utazwi wibasiye bikomeye Frank HABINEZA ku mbuga nkoranyambaga.

Habineza ayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi,yumvikanaga nk’uwiteguye gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro na Royal Tv ducyesha iyi nkuru yagize ati “Twamaze gutanga ikirego kuri CID ndetse batwijeje ko bagiye kubikurikirana ndetse na Minisitiri w’Ubutabera nawe yavuze ko bari kubikurikirana ahubwo ngiye bose bahuze kubera amatora.”

Yungamo ati “Icyo twasaba n’uko namwe mwabatubariza aho iperereza rigeze….Mwatubariza Minisitir na CID kuko natwe dukeneye kugira ubutabera kuko twarahungabanye cyane kandi Polisi ntacyayinanira kuko igihugu cy’u Rwanda gifite ubushobozi gikorana n’ibindi bihugu byose, yaba umuntu ari mu Rwanda cyangwa atari mu Rwanda bahita babibona…”

Frank avuga ko Leta y’u Rwanda ishyizemo ingufu uyu muntu yafatwa ahubwo yibaza ukuntu iperereza ryatinze kandi baramaze gutanga ikirego cyera.Yiba niba iyo baba barahabiritse undi mukandida byari gutinda nk’uko biri ‘icyo twakumva n’uko bari muri gahunda z’amatora ariko yararangiye’.

Mbere gato y’ibikorwa byo kwiyamamaza nibwo Ukoresha izina rya Chantal Rauch kuri Facebook yanditse ku rukuta rwe amagambo asebya Frank Habineza.

Mu magambo ye yagize ati: “Ngewe rwose namufata akaba perezida wa za gorilla zacu zo muri park .Erega nazo zikeneye nk’uriya.”

Iyi nyandiko yababaje bikomeye Dr Frank Habineza maze nawe yandika hepfo yabyo mu magambo y’icyongereza agira ati “imagine this person says I should be president for gorillas because we look the same .I hope the government of Rwanda will look into it.

Tugenekereje mu Kinyarwanda ati :”Nyumvira uyu muntu uvuze ko nkwiriye kuyobora ingagi kuko tureba kimwe .Nizereko Leta y’uRwanda izabikurikirana .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa