skol
fortebet

Dr GAHAKWA Daphrose yavuze ko nta wamurega agasuzuguro kuko atitabye PAC

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Gahakwa Daphrose, aravuga ko atanze kwitaba Inteko Ishingamategeko kuko yageze mu nzira aganayo agafatwa n’indwara bityo akihutira kujya kwa muganga.
RAB yitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo bisobanure ku micungire mibi y’umutungo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2015/16.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Gahakwa Daphrose, aravuga ko atanze kwitaba Inteko Ishingamategeko kuko yageze mu nzira aganayo agafatwa n’indwara bityo akihutira kujya kwa muganga.

RAB yitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo bisobanure ku micungire mibi y’umutungo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2015/16.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Marc Cyubahiro, yitabye Abadepite atari kumwe Dr Daphrose Gahakwa umwungirije.

Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Théoneste, yabajije impamvu Umuyobozi Wungirije wa RAB atabonetse kandi nawe yarabonye ibaruwa, abibonamo ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Iyo ukoze igenzura ukareba, unahereye ku wungirije Umuyobozi mukuru wanze kuza kandi yarabibwiwe, uhereye no ku bantu badatanga ibisubizo kandi babizi, rimwe na rimwe ushobora kwibaza niba n’imikoranire hagati mu bakozi imeze neza. Njye ndibaza niba n’impinduka zishoboka [...] urambwira ukuntu umuntu yanga kuza, kubera iki? ”

Dr Cyubahiro yagaragaje ko atazi mu by’ukuri impamvu zatumye Umuyobozi umwungirije ataje kuko ngo mbere y’uko bajya kuza muri PAC yari yabanje kubwira buri muyobozi wese urebwa n’imiyoborere y’ikigo.

Aganira na Flash Fm ducyesha iyi nkuru, Dr Gahakwa yagize ati “Ntabwo nanze kwitaba nagize ikibazo njya kwa muganga ariko hari umunyamakuru umwe wampamagaye ambwira ariko byarantunguye cyane kuvuga y’uko ntanze kwitaba rwose no guhagararira ikigo nkunda kujyayo nkagihagararira.”

Akomeza avuga ko yazindutse afite gahunda yo kwitaba PAC ariko ko uburwayi budateguza, ati “Nta muntu wandega agasuzuguro ngo nasuzuguye PAC ....Namenyesheje umuyobozi wanjye ariko kubw’amahirwe make urabizi iyo uriyo ntabwo uba ukoresha Telefone, ntabwo nanze kwitaba n’uko nahuye n’icyo nikibazo turimo tugenda nanjye ntabwo nari nateganyije kutajyayo n’uko nahuye n’icyo kibazo muri iki gitondo.”

Avuga ko atumva neza ukuntu inkuru yasohotse nta ruhande rwe ruvugwamo.Ashimangira ko ikibazo yagize muri icyo gitondo kihutirwaga kuburyo yagombaga kujya kwa muganga.Avuga ko ubwo yari kwa muganga yanditse ubutumwa bugufi ariko ntibugerereyo igihe.

Ibitekerezo

  • None se ko impamvu yumvikana kandi akaba yaramenyesheje aho bakorana, ni iki gituma biba inkuru mu kinyamakuru? Ibyamubayeho ntawe bitabaho kandi byari kuba ikibazo iyo ikigo kiba kitaritabye.

    ahubwo bagufunge??? urarya amafaranga yabaturage bagirango bayakubaze ukagerekaho nagasuzuguro ko kwanga kwitaba.ariko abantu mwavuye from kki mwirata!!!! mubona iki gihugu ari akarima kanyu!!! Ubu dianne numuryango we ntibari kuzira ayabo bishakiye nkanswe wowe wariye ayabaturage..ntitubayobewe ko benshi muri mwe mutajya munatanga imisoro...icyo nzicyo harumunsi ayo mabanga yose azashyirwa hanze ntagahora gahanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa