skol
fortebet

Dr Habineza yagize icyo avuga ku nteruro Perezida Kagame yakoresheje yiyamamaza “ ibizava mu matora birazwi”

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Dr Habineza Frank wari uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yavuze ko imvugo Kagame yakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza akavuga ko ibizava mu matora bizwi yari imvugo isanzwe yo kwiyamamaza.
Hari mu kiganiro DGPR yagiranye n’ abanyamakuru nyuma y’ amasahaka make Komisiyo y’ igihugu y’ amatora mu Rwanda itangaje ko ibyavuye mu majwi 80% byerekana ko Paul Kagame yatsinze amatora n’ amajwi 98, 6%.
Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu (...)

Sponsored Ad

Dr Habineza Frank wari uhagarariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yavuze ko imvugo Kagame yakoresheje mu bikorwa byo kwiyamamaza akavuga ko ibizava mu matora bizwi yari imvugo isanzwe yo kwiyamamaza.

Hari mu kiganiro DGPR yagiranye n’ abanyamakuru nyuma y’ amasahaka make Komisiyo y’ igihugu y’ amatora mu Rwanda itangaje ko ibyavuye mu majwi 80% byerekana ko Paul Kagame yatsinze amatora n’ amajwi 98, 6%.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama Dr Habineza yavuze ko iyi mvugo Perezida Kagame yakoreje ubwo yiyamamariza mu karere ka Ruhango nyuma y’ igihe gito ibikorwa kwiyamamaza bitangiye ari imvugo isanzwe yo kwiyamamaza.

Yongeyeho ko iyo ibizava mu matora biba bizwi FPR n’ umukandida wayo Paul Kagame batari kwirirwa bashyira imbaraga mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Yagize ati “Iriya mvugo ni imvugo isanzwe yo kwiyamamaza, iyo campaign iba yari yararangiye Kagame yari kuguma mu rugwiro”

Urugwiro ni izina rya perezidansi y’ u Rwanda nk’ uko iyo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yitwa “White house” naho iyo muri Koreya y’ Epfo ikitwa “Blue house”

Amajwi angana na 80% by’ abatoye bose niyo komisiyo yamaze gutangaza ibyayavuyemo. Umuyobozi wa komisiyo y’ amatora Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko Paul Kagame yatsinze amatora ku majwi 98, 66%, Mpayimana Philippe agatsindirwa kuri 0, 72, naho Dr Frank Habineza akaba yatsindiwe ku majwi 0 , 45%.

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora yavuze ko ibi bishobora guhindurwa n’ amajwi y’ agateganyo y’ ibyavuye mu matora atangaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama ku isaha ya saa kumi.

Habineza ngo iyo Paul Kagame azakumenya ibizava mu matora ntiyari gushyira ingufu mu kwiyamamaza

Ibitekerezo

  • Ongera ushyireho na Kremlin na Champs Elises

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa