Kigali

Dr Habineza yemereye ab’ I Nyamasheke ko azabaha ubwato bubahuza na Rubavu

Amakuru   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 July 2017 Yasuwe: 3189 0

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza uzahagarira ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yasezeranyije abatuye mu karere ka Nyamasheko ko nibamutora azabaha ubwato bubahuza n’ akarere ka Rubavu banyuze mu kiyaga cya Kivu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga wari umunsi wa Kabiri wo kwiyamamaza ku bakandida batatu bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda itaha y’ imyaka irindwi iri imbere.

Dr Frank Habineza yiyamamarije mu murenge wa Kanjongo w’ akarere ka Nyamasheke hafi y’ ikiyaga cya Kivu.

Ku kibuga Dr Habineza yiyamamarijeho hari abaturage barenga 400 bari baje kumva imigabo n’ imigambi y’ uyu mukandida watanzwe n’ ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.
Uretse aba barenga 400 bari kuri iki kibuga hari n’ abandi baturage bakurikiranye iki gikorwa bahagaze ku muhanda abandi bagikurikirana bibereye mu ngo zabo kuburyo nibura abakurikiranye iki gikorwa barenga 1000, hatabariwemo abagikurikiranye mu bitangazamakuru.

Dr Habineza yabwiye aba baturage ko nibamutora azabaha umutekano wo mu gifu cyane ko avuga ko umutekano usanzwe abaturage bawufite.

Dr Habineza yasezeranyije aba baturage ko nibamutora azabakemurira ikibazo cy’ ubwigunge baterwa no kuba imihahirane yabo n’ akarere ka Rubavu igoye abizeza kuzabaha ubwato bubahuza n’ akarere ka Rubavu.

Uretse ubu bwato Dr Habineza yabwiye aba baturage ko nibamutora azakuraho umusoro w’ amazu ndetse akabemerera guhinga igihingwa bashaka bigendanye n’ uko babyifuza.

Mu gihe Habineza yiyamamarizaga mu karere ka Nyamasheke, H.E Paul Kagame yiyamamarizaga mu magepfo mu karere ka Nyaruguru na Gisagara.

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yagombaga kwiyamamariza mu bice bitandukanye by’ intara y’ amagepfo kugera saa kumi z’ umugoroba yari ataragera kuri site n’ imwe.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

  • chat_bubble claude
    1 week ago
  • chat_bubble Kabazo
    1 week ago

Inzindi nkuru

Umukandida Mpayimana yasobanuye impamvu avuga nta muntu ukwiye kurenza...

Umukandida wigenga Mpayimana Philippe uri mu biyamamariza kuyobora u Rwanda...
23 July 2017 Yasuwe: 2251 4

Dr Frank Habineza kwiyamamariza I Huye byajemo ka kidobya

Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu...
23 July 2017 Yasuwe: 6097 0

Meya wa Rubavu na gitifu w’ umurenge batawe muri yombi

Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Simanenye Jeremie n’ umunyamabanga...
21 July 2017 Yasuwe: 4049 0

Ambasaderi Habineza yasobanuye imvano y’ akazina “Joe”

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’ urubyiruko umuco na...
20 July 2017 Yasuwe: 3332 3

Paul Kagame yashimiye Dr Biruta uyobora PSD [AMAFOTO]

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’ Umutungo...
20 July 2017 Yasuwe: 1190 1

Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Rulindo abaturage bati “Tugukomeyeho”...

Umukandida wa FPR inkontanyi, kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga...
20 July 2017 Yasuwe: 734 0