skol
fortebet

Dr.Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kwinjira mu buyobozi bwa AU yahishuye ibintu bikomeye agiye gukora

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Dr Monique Nsanzabaganwa uherutse gutorerwa kungiriza umukuru wa komisiyo y’Ubumwe bwa Africa, avuga ko bagiye gukora ibishoboka bagacecekesha imbunda muri Africa bitarenze 2030.

Sponsored Ad

Muri uku kwezi, Madamu Nsanzabaganwa ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya wo hejuru muri African Union (AU), abona ari "amahirwe yo gukora no kwerekana ko natwe abagore b’abanyafurika dushoboye."

Madamu Stella Mystica Sabiiti wahoze ari umujyanama wa UN Women muri AU avuga ko abagore ba Africa bacyeneye gushyigikira Nsanzabaganwa kuko azahura n’imbogamizi nyinshi ndetse "n’ibihe by’amarira" mu kazi ke.

Nsanzabaganwa, wari visi guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, inshingano ze nshya muri AU zirimo: ubutegetsi, abakozi no gucunga imari, ibyo avuga ko azakora mu mucyo kandi yisunze amategeko.

Yabwiye BBC ko mu byo azibandaho mu gutanga akazi ku bakozi muri AU harimo ihame ry’uburinganire.

Ati: "Ntabwo ari uburinganire nk’ihame gusa, ni ugukora ibikwiriye, [kuko] kugira abagore n’abagabo mu mirimo ni ugutuma abantu bagera ku ntego zabo kuko babona ibintu mu nguni zinyuranye. "

Stella Sabiiti, inzobere mu by’amahoro n’umutekano, abona ijwi ry’umugore mu nzego z’ubutegetsi n’izifata ibyemezo muri Africa rigenda rizamuka ariko "buhoro cyane", kubera impamvu zirimo abagabo bafite ububasha.

Yabwiye BBC ati: "[Kuva kera] abagabo bafashe ubutegetsi, bagumanye ubutegetsi bakomeza gukinga inzugi, n’abagerageje gukingura bashyize ikirenge inyuma y’urugi ngo tutinjira neza, ubu rero bumva babangamiwe kubona abagore bazamuka".

Stella Sabiti avuga ko inzego ziriho ubu zubatswe n’abagabo, ko iyo ushyize umugore muri izo nzego "atisanzura ngo akore uko abyifuza kuko zubatswe n’abagabo nk’ikoti ryo kwambarwa na bose".

Avuga ko ibi ari zimwe mu ngorane abagore batorwa mu nzego nkuru zifata ibyemezo bahura nazo mu gushyira mu bikorwa ibyo bifuza kugeraho.

Monique Nsanzabaganwa ni inde?

Yavutse mu 1971, mu Byimana, Ruhango mu majyepfo y’u Rwanda
Yize ubukungu kugera ku rwego rw’ikirenga (PhD) yagezeho mu 2012
Mu 2003, ku myaka 32, yashyizwe muri guverinoma muri minisiteri y’imari
Ku myaka 37 yabaye Minisitiri w’ubucuruzi
Ari mu bashinze NFNV (New Faces New Voices) Rwanda Chapter
Umugore mu gucecekesha imbunda muri Africa
Mu 2013, umuryango w’ubumwe bwa Africa (AU) wihaye intego yo kurangiza intambara, "gucecekesha imbunda", zose muri Africa mu 2020.
Yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ubu yari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Ariko muri Centrafrique, Sudani y’Epfo, Libya, DR Congo, ibihugu bimwe by’akarere ka Sahel, no muri Ethiopia ahari icyicaro cya AU, hari amakimbirane cyangwa intambara. Iyo ntego ubu yimuriwe mu 2030.

Nsanzabaganwa ati: "Birababaje ko itagezweho ariko sinavuga ko byananiranye burundu, hari ibyiza bimwe byakozwe, kandi twizeye ko nka komisiyo nshya, dufatanyije n’abayobozi ba Africa, tuzakora ibishoboka iyo ntego nshya igerweho mu 2030".

Stella Sabiiti wakuriye akanahuza ibiganiro by’amahoro hagati ya leta ya Uganda n’inyeshyamba muri West of Nile mu 2002, abona bikigoye igihe ijambo ry’umugore ritumvwa neza mu gushaka amahoro.

Avuga ko mu 2002 akazi yashinzwe yagakoze neza ndetse amahoro n’ubu akaba aganje aho hantu, ariko ko bakamuha "bari biteze kuvuga ngo ’nibimunanira nta kindi twari kwitega ku mugore’".

Ati: "Igihe cyose umugore yagize uruhare rukomeye mu mahoro ku isi ariko akazi ke ntigahabwe agaciro, kagaragazwa nk’ibisanzwe.

"Kandi buri wese, buri mugabo, buri mutegetsi wese w’umugabo, azi ko ntacyo yageraho adafite abagore bamufasha."

Stella Sabiiti avuga ko itorwa rya Nsanzabaganwa ari ikintu cyiza, ariko "ntitwakwicara ngo tuvuge ngo ’yeeeee dufite umugore hariya hejuru’".

Ati: "Rwose azagira n’ibihe by’amarira, ibyo ndabizi neza…Akeneye rero gufashwa, cyane cyane n’abagore bakora muri AU n’abakora muri za ambasade i Addis Ababa, ndetse n’abagore twese muri Africa dukeneye kumufasha kuko azahura n’imbogamizi nyinshi."

Nsanzabaganwa, umubyeyi w’abana batatu, afite icyizere ko Africa iri kugana ku bumwe busesuye, kandi ko komisiyo iheruka gutorwa, abereye umuyobozi wungirije, igiye kurushaho gukorera kuri iyo ntego.

Avuga ko amasezerano y’ubwisanzure bwo gucuruza muri Africa hose, imiryango ihuza ibihugu mu turere birimo, n’ubufatanye Africa yerekanye mu guhangana na Covid-19, ari ingero nziza z’uburyo Africa igenda igana ku bumwe.

Ati: "Icyo navuga ni uko [Africa] turi mu nzira nziza".

BBC

IFOTO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa