skol
fortebet

Dr Sezibera Richard niwe watorewe gusimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Richard Sezibera yatsinze amatora gushimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana tariki 03 Ukwakira 2016 nyuma igihe kigera ku mwaka yari amaze atorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena.
Abakandida bahanganye na Dr Sezibera ni Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité
Imibare y’agateganyo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yerekana ko Dr Sezibera Richard yabaye uwa mbere 63,9%, Mukakarera (...)

Sponsored Ad

Richard Sezibera yatsinze amatora gushimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana tariki 03 Ukwakira 2016 nyuma igihe kigera ku mwaka yari amaze atorewe kwinjira muri Nteko Ishingamateko, Umutwe wa Sena.

Abakandida bahanganye na Dr Sezibera ni Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité

Imibare y’agateganyo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yerekana ko Dr Sezibera Richard yabaye uwa mbere 63,9%, Mukakarera Monique aba uwa kabiri n’amanota 14,7%, Masabo Francois aba uwa gatatu n’amanota 11,9%,Mukamuganga Veneranda aba uwa kane n’amanota 5,6% na ho Muhimakazi Felicite aba uwa nyuma n’amanota 3,8%.

Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatowe kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ukuboza 2016, nyuma y’igihe cy’icyumweru amaze ahanganye n’abakandida batanu biyamamariza mu ntara y’amajyepfo guhera ku wa tariki 21 kugeza ku ya 30 Ugushyingo.

Mu gihe amanota y’agateganyo yatangajwe kuri uyu munsi, mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza 2016. Dr. Sezibera yagiye yahawe amahirwe menshi bagitangira kwiyamamaza, cyane ko atari mushya muri politiki.

Dr.Richard Sezibera wasimbuye Nyakwigendera Jean de Dieu

Yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye na Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi yakoraga nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC yakozemo kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa