skol
fortebet

EALA: Abahagarariye Tanzania n’u Burundi batumye amatora asubikwa

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Sponsored Ad

Inteko shinga mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yatangije imirimo yayo muri manda ya 4. Cyokora abagize iyo nteko bamaze barahira ariko amatora ya Perezida w’Inteko yahise asubikwa yimurirwa kuri uyu wa kabiri.
Abakandida bagomba gutorwamo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EALA ni Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Léontine Nzeyimana w’u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania. Amakuru aturuka i Arusha aravuga ko uku gusubikwa byaturutse ku ngingo zirimo kuba hari (...)

Sponsored Ad

Inteko shinga mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) yatangije imirimo yayo muri manda ya 4. Cyokora abagize iyo nteko bamaze barahira ariko amatora ya Perezida w’Inteko yahise asubikwa yimurirwa kuri uyu wa kabiri.

Abakandida bagomba gutorwamo Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EALA ni Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda; Léontine Nzeyimana w’u Burundi na Adam Kimbisa wa Tanzania. Amakuru aturuka i Arusha aravuga ko uku gusubikwa byaturutse ku ngingo zirimo kuba hari abahagarariye Tanzania n’u Burundi batasubiye mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko nyuma y’akaruhuko kakurikiye umuhango wo kurahira.

Bamwe mu badepite b’uwo muryango baragaruka ku mpamvu zatumye ayo matora ataba. Depite Peter Mathuki yagize ati, ’’Uruhare rw’inteko ni ukugenzura urwego nyubahirizategeko, ubwo rero mu gihe dufite Prezida w’inteko avuye mu gihugu kimwe n’umunyamabanga Mukuru akava muri icyo gihugu hazaba harimo kugongana kw’inyungu niyo mpamvu rero bikwiye ko prezida ava mu kindi gihugu cy’uwo muryango gitandukanye n’icyatanze Umunyamabanga mukuru’’

Inteko ya kane ya EALA yagombaga gutangira imirimo yayo ku wa 5 Kamena 2017, ariko bikomwa mu nkokora no kuba Kenya yari itaratora abazayihagararira kubera ko itashoboye kumvikana ku bakandida bazahagararira icyo gihugu mu nteko ishinga amategeko ya EALA. Gutangiza imirimo y’inteko ya EALA byabereye i Arusha muri Tanzania byitabiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza.

Ibihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda kugeza ubu ni byo bimaze kuyobora Inteko y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ugizwe n’ibihugu 6.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa