skol
fortebet

Edouard Bamporiki ngo ntashaka ko hari uzongera kumwita umutahira w’ Intore

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard asaba abamwita Umutahira w’intore kubireka,bakamwita umukuru w’itorero cyangwa se perezida waryo, kuko ubusanzwe ngo nta mutahira w’abantu ubaho, ahubwo habaho umutahira w’inka.

Sponsored Ad

Ni mu rwego rwo guhugurana ndetse no gutoza Intore gukoresha Ikinyarwanda mu mwimerere wacyo, nk’uko biri mu nshingano z’Itorero ry’igihugu.
Bamporiki agira ati” Ubusanzwe Abanyarwanda bagiraga umutwe w’inka, bakanagira umutwe w’ingabo.Ushinzwe umutwe w’ingabo akitwa Umutware w’ingabo, naho ushinzwe umutwe w’inka akaba ari we witwa Umutahira wazo.”

“Unyita Umutahira w’intore rero biba bivuze ko intore zose ari inka. Ni yo mpamvu rero nsaba abanyita umutahira w’intore kubireka.”

Mu nshingano Itorero ry’igihugu rifite,harimo gutoza Abanyarwanga gutsimbarara ku isano bafitanye ry’Ubunyarwanda, kuko ari yo nkingi izahindura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi kandi ni ukwimakaza umuco Nyarwanda kurushaho,ndetse no guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko ari yo ngobyi y’umuco.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu anibutsa ko Iterambere ridashingiye ku muco ntacyo ryamarira igihugu agasaba, Abanyarwanda gucukumbura mu muco wabo kuko ari ho bazasanga ibisubizo byose igihugu gifite.

Ati” Abanyarwanda bamaze igihe kinini badafite isoko bavomaho, bakavoma ibirohwa. Twagize amahirwe ubu dufite igihugu kandi dufite Intore izirusha intambwe Perezida Kagame tuvomaho. Nitubyaza umusaruro aya mahirwe nta kabuza tuzatera imbere.”

Kigali today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa