skol
fortebet

Eng. Didier Sagashya yatsinze ikizamini cyo kuba Gitifu w’ Umujyi wa Kigali (yavuguruwe)

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Matabaro Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali asezeye mu mirimo ye ku mpamvu ze bwite, Eng. Didier Sagashya yatsindiye uyu mwanya mu kizamini cy’akazi akaba arindiriye ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imwemeza nk’uko mategeko abiteganya.
Eng Sagatwa ufite amahirwe menshi yo kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali yari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiture mu Rwanda.
Taliki 6 Gashyantare nibwo Matabaro wari Umunyamabanga (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Matabaro Jean Marie Vianney wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali asezeye mu mirimo ye ku mpamvu ze bwite, Eng. Didier Sagashya yatsindiye uyu mwanya mu kizamini cy’akazi akaba arindiriye ko Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imwemeza nk’uko mategeko abiteganya.

Eng Sagatwa ufite amahirwe menshi yo kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa w’ Umujyi wa Kigali yari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiture mu Rwanda.

Taliki 6 Gashyantare nibwo Matabaro wari Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umujyi wa Kigali ashyikirije Inama Njyanama y’ Umujyi wa Kigali ibaruwa avuga ko kunera impamvu ze bwite asezeye ku kazi. Uyu mwanya yari awuriho kuva muri 2010.

Eng Didier Sagashya yagize amanota 41,8% mu kizami cyo kuvuga (Interview) yose hamwe agira 83,6%. Mu gihe uwitwa Rubunda Emmables yagize 32,1% mu kizami cyo kuvuga yose hamwe akagira 64, 20%.

Nta mezi abiri arashira, Umujyi wa Kigali umaze kubona abayobozi batatu bashya basimbura abari basanzwe ari abayobozi bawo barimo abahawe indi mirimo n’ umwe wasezeye ku mirimo ye ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.

Tariki 20 Ukuboza 2016, Madame Muhongerwa Patricia yatorewe kuba Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’ abaturage. Muhongerwa yasimbuye Judith Kazayire wahinduriwe imirimo mu Ugushyingo 2016 akagirwa Guverineri w’ Intara y’ Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017, Pascal Nyamulinda yatorewe kuba umuyobozi mushya w’ Umujyi wa Kigali. Yasimbuye Mme Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda mu gihugu cya Zambia.

Kuri aba hiyongera na Eng. Didier Sagashya urindiriye ko Inama Njyanama imwemeza nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa nyuma yo gutsinda ikizamini cy’akazi.

Muhongerwa Patricia arahirira inshingano nshya yatorewe tariki 20/ 12/2016

Nyamulinda Pascal, Meya mushya w’ Umujyi wa Kigali

Eng. Sagashya urindiriye ko Inama Njyanama imwemeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa