skol
fortebet

Ese impunzi ishyingiranywe n’ Umunyarwanda ihabwa ubwengegihugu bw’ u Rwanda?

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe hari abaturage bahungiye mu Rwanda barenga ibihumbi 155 baturutse mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda yakuye urujijo mu burenganzira bagenewe, nk’uko bikubiye mu itegeko N°13ter/2014 ryo ku wa 21/05/2014 ryerekeye impunzi n’andi mategeko atandukanye agenga imibereho n’uburenganzira bwabo mu Rwanda.
Impunzi zifite uburenganzira buzifasha kwiyumva mu muryango nyarwanda kugeza ku gushyingiranwa hagati yazo ubwazo cyangwa n’Abanyarwanda, ariko umusore cyangwa umukobwa w’impunzi (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hari abaturage bahungiye mu Rwanda barenga ibihumbi 155 baturutse mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda yakuye urujijo mu burenganzira bagenewe, nk’uko bikubiye mu itegeko N°13ter/2014 ryo ku wa 21/05/2014 ryerekeye impunzi n’andi mategeko atandukanye agenga imibereho n’uburenganzira bwabo mu Rwanda.

Impunzi zifite uburenganzira buzifasha kwiyumva mu muryango nyarwanda kugeza ku gushyingiranwa hagati yazo ubwazo cyangwa n’Abanyarwanda, ariko umusore cyangwa umukobwa w’impunzi washyingiwe Umunyarwanda ntibimuhesha ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ukurikije imibare yo mu kwezi kwa Nzeri 2016, mu Rwanda kuri hari impunzi 155,513 zituruka mu bihugu bitandukanye cyane cyane mu Burundi bavuyemo 81,184 bangana na 52.2%, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 73,917 bangana na 47.5%.

Hari n’abandi 412 baturuka mu bindi bihugu bangana na 0.3%. Muri rusange impunzi ziba mu nkambi ni 123,723 zingana na 79.6%, mu gihe iziba mu mijyi ari 31,790 zinagana 20.4%.

Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) ryafashe icyemezo cyo gusobanurira impunzi uburenganzira bwazo n’ibyo zitemerewe nyuma yo gusanga hari bamwe bahabwa serivisi zitanoze mu nzego z’ibanze, abandi bakaba bacyitiranya uburenganzira bwabo.

Ubwo abahagarariye LAF basobanuriraga impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi bacumbitse mu mujyi wa Kigali uburenganzira bwabo mu mpera z’icyumweru gishize, hagarutswe ku bijyanye no gushyingirwa kwabo aho bamwe bashyingirwa Abanyarwanda bagamije guhita babona ubwenegihugu, kandi bisaba guca mu nzira zisanzwe zo kubwaka.

Hari n’Abanyarwanda byagaragaye ko bajya bashakana n’impunzi ngo babone ku mfashanyo n’andi mahirwe zibona imbere mu gihugu. Na none kandi ngo hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze banga gusezeranya impunzi bakabanza kubasiragiza babasaba gushaka ibyangombwa zikuye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Clarisse Munezero, umukozi wa LAF ushinzwe amahugurwa, yashimangiye ko iri huriro ryateguye ibiganiro n’abo u Rwanda rucumbikiye kugira ngo bamenye uburenganzira bafite mu gihugu no kwirinda kubwitiranya.

Yasobanuriye abahagarariye abandi bitabiriye ibiganiro ibijyanye n’uburenganzira bemererwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, arimo uburenganzira ku buzima, ubwisanzure n’umutekano, kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, kudakoreshwa ubucakara cyangwa ubuja, gufatwa nk’umuntu imbere y’amategeko, uburenganzira ku mitungo yimukanwa n’itimukanwa n’ibindi.

Munezero yibukije impunzi ko gushyingiranwa n’Umunyarwanda bidatanga ubwenegihugu, ati “Hari bamwe bagiye babikora bibwira ko bahita babona ubwenegihugu ariko si byo. Bafite uburenganzira bwo gushyingirwa imbere y’Umwanditsi w’ibitabo by’irangamimerere, ariko bagengwa n’itegeko rigenga ishyingirwa ry’abanyamahanga kandi no kwaka ubwenegihugu bisaba guca mu nzira ziteganywa n’amategeko.”

Yakomeje anenga Abanyamabanga Nshingwabikorwa banga gusezeranya impunzi bakazituma ibyangombwa bya UNHCR no kubima izindi serivisi bemererwa n’amategeko, kimwe n’abandi babahohotera mu buryo bunyuranye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Nyarugenge bemeje ko nubwo ibyo bibazo hari aho bikirvugwa mu buyobozi, mu karere bahagarariye ngo basezeranya impunzi bakanatanga serivisi zishoboka nta kurobanura.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa