skol
fortebet

FDLR yacitsemo ibice barimo kwicana hagati yabo

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2017

Sponsored Ad

Lieutenant Habyarimana David wari umwe mu barwanyi b’ umutwe w’ inyeshyamba zitavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda FDLR yavuze ko uyu mutwe wacitsemo ibice abari abavandimwe bakaba barimo kwicana.
Hayarimana yageze mu Rwanda kuri uyu Kabiri tariki 25 Mata akaba yari amaze imyaka 19 muri FDLR.
Habyarimana David avuga ko yari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya “Shima Serge”, ubarizwa ahitwa Rwindi muri Rutshuru .
Lieutenant Habyarimana yabwiye KT ko mu byo (...)

Sponsored Ad

Lieutenant Habyarimana David wari umwe mu barwanyi b’ umutwe w’ inyeshyamba zitavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda FDLR yavuze ko uyu mutwe wacitsemo ibice abari abavandimwe bakaba barimo kwicana.

Hayarimana yageze mu Rwanda kuri uyu Kabiri tariki 25 Mata akaba yari amaze imyaka 19 muri FDLR.

Habyarimana David avuga ko yari umuyobozi w’abashinzwe kurinda Col Bernard Rishirabake uzwi ku mazina ya “Shima Serge”, ubarizwa ahitwa Rwindi muri Rutshuru .

Lieutenant Habyarimana yabwiye KT ko mu byo yari arambiwe muri uyu mutwe harimo kuba waracitsemo ibice bakaba barimo gusubiranamo no kwicana kandi ari abavandimwe. Ikind ngo ni ubuhanuzi bw’ urudaca kandi budasohora.

Uyu mugabo avuga ko abayobozi b’ abarwanyi ba FDRL bihorera mu masengesho ari nako bakira ubuhanzuzi bubabwira ko bari hafi gutaha mu Rwanda. Gusa ngo bategereza ko ubwo buhanuzi busohora amaso agahera mu kirere aribyo bituma bamwe mu barwanyi barambirwa bagahitamo gutaha mu gihugu cyababyaye

Yagize ati “Muri FDLR hari ibintu bigendana n’amasengesho kandi bikunzwe kuyoborwa n’abayobozi. Kuva nagera muri FDLR nasanze abayobozi ba FDLR babikunda.

Abo banyamasengesho bagahanurira FDLR ko igihe cyo gutaha kiri hafi abantu bagakomeza gutegereza, njye ndabirushye ndatashye mu Rwanda kuko abahagera bambwira ko ari amahoro.”

Lieutenant Habyarimana avuga ko mu myaka yamaze muri FDLR ntacyo abahanuzi bavuze cyabaye.

Ngo ntiyigize aha amatwi ibitangazwa n’umunyarwanda wavuye muri Malawi waje guhanurira Brig Gen Omega ubusanzwe witwa, Ntawunguka Pacifique, amubwira ko bari hafi gutaha.

Lieutenant Habyarimana wageze mu Rwanda atashye mu karere ka Nyabihu, akaba yarinjiye FDLR mu 1998 yinjiriye i Kinshasa.

Avuga ko nubwo FDLR ikoresha ubuhanuzi mu kugumana abarwanyi bayo, benshi bamaze kuyishiraho kubera kurambirwa ubuzima bubi.

Abandi bigiriye mu mu mutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR, ubu bakaba bari mu ntambara kandi bari basanzwe bakorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa