skol
fortebet

FPR yatangaje aho Kagame azatangirira kwiyayamamaza

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ishyaka FPR Inkontanyi rizahagaragarirwa na Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka bwatangaje ko umukandida w’ iri shyaka azatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ruhago mu ntara y’ amajyepfo.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bazatanira kuyobora u Rwanda binyuze matora y’ umukuru w’ igihugu agiye kuba ku nshuro ya 3 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi bizatangira ku wa Gatanu tariki (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ ishyaka FPR Inkontanyi rizahagaragarirwa na Nyakubahwa Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa 8 uyu mwaka bwatangaje ko umukandida w’ iri shyaka azatangirira ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ruhago mu ntara y’ amajyepfo.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bazatanira kuyobora u Rwanda binyuze matora y’ umukuru w’ igihugu agiye kuba ku nshuro ya 3 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi bizatangira ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.

Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ni Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa DGPR n’ umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Umunyamabanga mukuru wa FPR, Ngarambe Francois-Xavier yavuze ko , umukandida Kagame azagera mu turere twose tw’igihugu, ariko hakaba n’utwo azageramo inshuro ebyiri.

Yabitangarije mu kiganiro ubuyobozi bw’uwo muryango bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2017.

Ngarambe yakanguriye Abanyarwanda bose kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR, kuko ari naho bazamenyera byinshi mu migabo n’imigambi y’umuryango mu myaka irindwi iri imbere.

FPR yanatangaje umuvugizi wayo mu gihe cyo kwiyamamaza ari we Wellars Gasamagera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa