skol
fortebet

Gitega/ Nyarugenge: Baganuye umutsima w’ imvange y’ ibinyampeke urabaryohera bagira ngo urimo isukari

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu mudugudu w’ Amayaga bateraniye ku biro by’ Akagari kabo ka Akabahizi ko mu murenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali basangira umuganura urimo umutsima w’ imvange y’ ibinyampeke birindwi urabaryohera bagira ngo watekanywe isukari ariko nyir’ ukuwuteka abamara impugenge.

Sponsored Ad

Umunsi w’ umuganura mu Rwanda ntabwo ukizihizwa ku itariki 1 Kanama nk’ uko byahoze mu myaka yashize ahubwo usigaye wizihizwa ku wa Gatanu w’ icyumweru cya mbere cya Kanama. Uw’ uyu mwaka wahuriranye na tariki 3 Kanama 2018, abaturage mu gihugu hose bahuriye ku midugudu yabo basangira ku musasuro babonye uyu mwaka no ku mbuto bejeje.

Mukanyandwi Alvera wo mu mudugudu w’ Amayaga yatangarije UMURYANGO ko Umuganura w’ uyu mwaka utari usanzwe kuri we.

Yagize ati “Umuganura w’ uyu mwaka wari urimo agashya kadasanzwe, ubundi twajyaga turya ibigori tukanywa ibigage ariko uyu munsi twariye ibintu bidasanzwe birimo intungabuzima zihagije umubiri wacu. Twariye gato irimo ibinyapeke birenze bitanu. Iriya gato yari iryoshye, ikoranye ubuhanga budasanzwe”
Yongeyeho ati “Uriya mutsima wari uryoshye nk’ urimo isukari”

Bizimana Alphonse w’ imyaka 64 y’ amavuko yasangije abakiri bato uko kera umuganura wizihizwaga, anavuga uko muri iki gihe wizihizwa ntacyo bitwaye kuko ku mudugudu ari nko mu muryango.


Bzimana Alphonse

Yagize ati “Uyu munsi twaganuye umutsima w’ amasaka, uburo, soya n’ ibindi byinshi cyane, ntabwo wari ubishye wari uryoshye cyane. Mu myaka yo hambere twawizihirizaga mu muryango ariko n’ ubu ku mudugudu nawugereranya nk’ aho ari mu muryango”

Yongeyeho ati “Kera abana bafataga kuri za mbuto bejeje bakajya kuziteranyiriza k’ umukuru w’ umuryango cyangwa kwa sekuru bakaziteranyirizayo maze ku munsi nk’ uyu bakagenda bakarya bakazisangira”

Sylive, Umukobwa wo muri uyu mudugudu wavuze uyu mutsima yavuze ko uyu mutsima nta sukari yashyizemo ko ahubwo uburyohe nk’ ubw’ isukari abawuriye bumvisemo bwavuye ku rubangitirane rw’ ibinyampeke.

Ati “Uyu mutsima urimo ibinyampeke zirindwi bitandukare, amasaka, uburo, ingano, soya, ibigori, umukeri, sezame”

Ndatimana Anastase uri mu kigero cy’ imyaka 50 yatangarije UMURYANGO ko Umuganura ari umuco ugenda ugaruka.

Ati “Ibintu bijyanye n’umuganura ubu nibwo batangiye kongera kubishyiramo imbaraga, mbona ari nk’ umuco ugenda ugaruka”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari k’ Akabahizi Mbabazi Hope yagaye abaturage bagumye mu ngo ntibifatanye na bagenzi babo mu muganura.


Mbabazi Hope

Umudugudu w’ Amayaga utuwe n’ abaturage 460 barengeje imyaka 18 y’ amavuko ariko abitabiriye umuganura ntibarenze 50.

Abaturage b’ Umudugudu w’ Amayaga bavuze ko impamvu bagenzi babo batitabiriye Umuganura ari uko bamwe bungukiye kuri konje Leta yatanze bakajya gusangira umuganura n’inshuti n’ abavandimwe bo mu ntara, abandi ngo ni abatitabiriye kuko batabonye uruhare batanga ngo uyu munsi utegurwe. Gusa ariko abataragize icyo batanga ntabwo bahejwe mu mwanya wo kuganura.

Minisitiri w’ Umuco na Siporo mu butumwa bujyanye n’ umuganura yatanze yavuze ko umurimo unoze kandi ukorewe igihe ari ishingiro ryo kwigira.

Ahandi UMURYANGO wamenye ko baganuye ibigori. Umudugudu w’ Amayaga baganuye umutsima w’ ifu y’ imvange n’ ibyo kunywa bipfundikiye.

Abaturage bifuza ko ubutaha abategura Umuganura bajya bibanda no ku kinyobwa gakondo nyarwanda birimo gukendera ‘ikigage’, kikanywebwa mu muvure cyangwa ikibindi.


Abanywa kuri byeri nabo bakiminuye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa