skol
fortebet

Gitifu w’ umurenge wa Muhima ukurikiranyweho ruswa yeguye ku mirimo

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Ruzima John, wari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muhima ukurikiranyweho icyaha cya ruswa yasezeye ku mirimo ye
Ruzima yatawe muri yombi tariki ya 21 Werurwe 2017, ashinjwa kwaka ruswa y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda umuturage witwa Ntagungira Fred.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 18 Mata 2017, Urukiko rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Vedaste (...)

Sponsored Ad

Ruzima John, wari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muhima ukurikiranyweho icyaha cya ruswa yasezeye ku mirimo ye

Ruzima yatawe muri yombi tariki ya 21 Werurwe 2017, ashinjwa kwaka ruswa y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda umuturage witwa Ntagungira Fred.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 18 Mata 2017, Urukiko rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Vedaste Nsabimana, yavuze bakiriye ibaruwa ya Ruzima ivuga ko asezeye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite.

Ati “Nibyo twakiriye ubwegure bwe kuwa Kane, agaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Yarekuwe by’agateganyo, imyanzuro ivuga ko agomba kujya yitaba ubushinjacyaha. Akirekurwa haciyeho umunsi umwe ahita yegura, twe twakiriye ubwegure bwe nta kindi tuzi.”

Ku kijyanye n’ibivugwa ko iyi ruswa akurikiranyweho ari ibintu bifitanye isano n’akagambane, Nsabimana yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere nta makuru babifiteho kuko ibyo bazi aribyo bakesha polisi, kandi ko bizeye ko ubutabera buzagaragaza ukuri.

Icyaha cya ruswa gisobanurwa n’ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa