skol
fortebet

Gitifu w’Umurenge yatunguye abantu kubera kurara mu ihema ngo yegere abaturage

Yanditswe: Thursday 15, Mar 2018

Sponsored Ad

Nyuma yo kumva impanuro z’ umukuru w’ igihugu asaba abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo Mupenzi Leon Pierre yahisemo gushaka ihema ryimukanwa ubu arimo guca ingando kuri buri kagari akazenguruka urugo ku rundi yumva ibibazo by’ abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Gasana Richard, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma ko bakimara kumva impanuro za Perezida (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kumva impanuro z’ umukuru w’ igihugu asaba abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo Mupenzi Leon Pierre yahisemo gushaka ihema ryimukanwa ubu arimo guca ingando kuri buri kagari akazenguruka urugo ku rundi yumva ibibazo by’ abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Gasana Richard, yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma ko bakimara kumva impanuro za Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi wabereye mu karere ayoboye, biyemeje guca ingando mu baturage ngo bagende urugo ku rundi baganira nabo.

Yakomeje agira ati “[Kugira ngo] batubwire ibibazo bafite tubafashe kubikemura imbonankubone, kandi turabona biri gutanga umusaruro, mu rwego rwo kugabanya gukorera akazi mu biro”.

Gusa ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore we yakoze agashya, kuko n’ubwo gahunda yo gusanga abaturage mu Tugari ako karere kayisanganywe buri wa kabiri w’icyumweru.

Gasana yakomeje agira ati“Uyu we yagiye ahaca ingando, ararana n’abaturage irondo, akorana nabo siporo ya mu gitondo, agahita anahakomereza ibikorwa bye, kandi turabikurikiranira hafi. Mu bigaragara ni igikorwa cyiza cyo gushimwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Mupenzi Leon Pierre, yavuze ko muri uru rugendo hibandwa ku gushakisha abana bataye ishuri, abafite ikibazo cy’imirire mibi, gusuzuma uko amarondo akora, kureba uko Girinka yifashe, ubwiherero no kumenya ingo zitabanye neza.
Ibi bikorwa byose ngo bikorwa n’inzego zose z’Umurenge ziba zamanukiye rimwe harimo abaganga, DASSO, abarezi n’abandi.

Gitifu ngo yatunguwe n’abayobozi batagira ubwiherero

Nk’uko iki gikorwa kiri kuba urugo ku rundi, icyatunguranye ngo ni nk’aho bamwe mu bagize za Komite Nyobozi z’umudugudu n’Utugari byagaragaye ko batujuje ibisabwa abandi baturage nk’ubwiherero ndetse kurarana n’amatungo mu nzu babigize umuco.

Mupenzi yagize ati: “Urumva ko niba umuyobozi muri Nyobozi atumva ikibazo se, ntagire isuku, akararana n’amatungo, umuturage ashinzwe we bizagenda bite”?

Mu minsi ibiri iki gikorwa kimaze, imibare iri guhurizwa hamwe ku midugudu ine imaze kugenzurwa igaragaza ko abana 20 bo mu miryango 13 basanzwe barataye ishuri, ubuyobozi bugahita bukorana amasezerano n’imiryango yabo bagasubizwa kwiga.

Muri gahunda ya Girinka hasanzwe ibiraro 13 bidasakaye. Ba nyirazo basabwe kwihutira gusakara ibyo biraro, ab’ubwiherero nabo abishoboye bakabwubaka neza, abatishoboye bagahabwa inkunga yo kubwubaka byihuse kandi ntawuhutajwe.

Ibitekerezo

  • nibyiza kandi birashimishije pe

    Hhhhh akagari c kamushakiye aho acumbika

    Good birakwiye nabandi barebereho!!!

    iyo ni imitwe. abikoze se kubera Pr. Kagame yabanje kubibibutsa, ejo bundi Igabiro?

    Kagame yarakoze kubakangura. Nturora se ko ibibazo ari uruhuri. None GASANA Richard we ngo gahunda bari bayisanganywe buri wa 2? None se biriya bibazo n’ubundi niko buri wa 2 mwabibonaga? Abana bagata ishuri, mu kabibona mukabyihorera?Ubwo mufite ibindi mwireberaga , gusa nibyiza ko mwahinduye ingamba. Nabanje kugirango ni ikinamico, none koko nibyo? Uriya muyobozi yakoze agashya. Ni ifoto y’umunsi. Cyakora ni byiza. Gusa umusaruro uzavamo niwo tuzashima.

    Hari abantu bakunda kwigaragaza bakabikora no kubintu bidashinga: u Rwanda ni ruto kuburyo aho washaka kujya aho ariho hose warara utashye. Ahari kure ni Rusizi ariko ubu naho amasaha atanu uba wagezeyo uturutse i kigali nkanswe gutembera mu tugari turi mu murenge umwe uyu ahubwo afite ikibazo cy’umwihariko ni uwo kwitabwaho. Uyu muyobozi ko afite imodoka y’akazi Leta yamuhaye ngo imufashe akazi kuki atayikoresha aho kujya kurara mu mahema kweli? Gukemura ibibazo by’abaturage bisaba kubanza kurara mu ihema?? Ubwabyo biteye isoni kurara ahantu nk’aha uri umuyobozi ejo ukajya imbere y’abaturage uvuga kwirinda marariya no gutura neza n’isuku. Uyu ahubwo abamukuriye bamukurikirane afite weaknesses nyinshi ashaka ko iri hema araramo rimufasha kuzihisha. Nge aringe muyobozi we nahita musezerera ahubwo vuba byihuse.

    aradute chnitse da!!!1 ntakina! ibi nabyo ni techninica!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa