skol
fortebet

Gitifu wa Nyabihu yasezeye ku mirimo

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

Ngabo James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yasezeye ku mirimo nyuma y’ukwezi kumwe n’uwari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye.

Sponsored Ad

Ntihamenyekana ibiri mu mpamvu zo kwegura kwe. Kenshi abayobozi begura bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu uyu munsi bwaramukiye mu nama kuva kare, ishobora kuba inashingiye kuri ubu bwengure cyangwa ikindi.

Mu kwezi gushize mu gihe Vice Mayor wari ushinzwe ubukungu yeguraga havuzwe amakuru y’uko mu bagize komite nyobozi y’Akarere ka Nyabihu harimo ubwumvikane bucye.

Muri aka karere kandi havugwa ibibazo by’imicungire mibi mu makoperative amwe n’amwe ubuyobozi bw’Akarere butarashobora gukemura.

Ku kwegura kw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere atubwira ko ari mu nama.

Src: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa