Ngabo James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yasezeye ku mirimo nyuma y’ukwezi kumwe n’uwari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu yeguye.
Ntihamenyekana ibiri mu mpamvu zo kwegura kwe. Kenshi abayobozi begura bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu uyu munsi bwaramukiye mu nama kuva kare, ishobora kuba inashingiye kuri ubu bwengure cyangwa ikindi.
Mu kwezi gushize mu gihe Vice Mayor wari ushinzwe ubukungu yeguraga havuzwe amakuru y’uko mu bagize komite nyobozi y’Akarere ka Nyabihu harimo ubwumvikane bucye.
Muri aka karere kandi havugwa ibibazo by’imicungire mibi mu makoperative amwe n’amwe ubuyobozi bw’Akarere butarashobora gukemura.
Ku kwegura kw’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere atubwira ko ari mu nama.
Src: UMUSEKE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *