skol
fortebet

Gitifu wa Rubavu yategetse ko umukozi uzajya atanga serivisi nabi azajya ahita yirukanwa

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Gitifu w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko nta muntu wakagombye kwimwa serivisi mu gihe cyose yujuje ibisabwa, ngo umukozi uzajya utanga serivisi nabi agomba guhita yirukanwa.
Ibi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu baturage mu Karere ka Rubavu bakunze gutunga agatoki abayobozi babarangarana ntibabakemurire ibibazo, rimwe na rimwe ngo bakabarebana agasuzuguro.
Urwego rukunze gutungwa agatoki ni urushinzwe serivisi z’ubutaka muri aka karere. Umwe muri aba baturage yagzie ati “Njye maze (...)

Sponsored Ad

Gitifu w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko nta muntu wakagombye kwimwa serivisi mu gihe cyose yujuje ibisabwa, ngo umukozi uzajya utanga serivisi nabi agomba guhita yirukanwa.

Ibi yabivuze nyuma y’uko bamwe mu baturage mu Karere ka Rubavu bakunze gutunga agatoki abayobozi babarangarana ntibabakemurire ibibazo, rimwe na rimwe ngo bakabarebana agasuzuguro.

Urwego rukunze gutungwa agatoki ni urushinzwe serivisi z’ubutaka muri aka karere. Umwe muri aba baturage yagzie ati “Njye maze hafi umwaka wose niruka ku byangombwa by’ubutaka kandi ari ubwanjye, usanga abakozi bo mu butaka ubagezaho ikibazo bakakureba, bakagusuzugura, ni ikibazo duhuriyeho turi benshi”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Nsabimana Sylvain, avuga ko ibi bidakwiye, ngo umuturage uzajya wimwa serivisi ajye amenyesha abayobozi bari ku rwego rwisumbuye na we arimo.

Ati “Mwuzuze ibisabwa, ubundi umukozi nakwima serivisi mutubwire, uwo muntu uyikwimye nugaruka ntuzongera kumusanga muri ibyo biro, ibyo biro babyicayemo kubera ko muhari. Ku muryango munsi ya nimero ze haba hari nimero uba ugomba guhamagara igihe utanyuzwe na serivisi uhawe n’umukozi, icyo gihe mpita muhamagara akaza yiruka akansobanurira, na we uhari uhita uthana igisubizo kikunyuze”

Uyu muyobozi ariko avuga ko hari ubwo umuntu ashobora kwimwa serivisi kuko atujuje ibisabwa akaba ashobora kubishyira ku buyobozi.

Bimwe mu byo abaturage bakunze kwinubira mu guhabwa serivisi harimo kubwirwa ngo bagende bazagaruke, inama z’urudaca z’abakozi aho abaturage bajya kubaka serivisi buri gihe bakavuga ko bari mu nama ndetse n’abakozi batanga serivisi bibereye kuri telefoni.

Mu myanzuro y’inama ya 14 y’igihugu y’Umushyikirano 2016, harimo ujyanye n’imitangire ya serivisi, ugira uti “Gukomeza kunoza imitangire ya serivisi mu nzego za Leta no mu bikorera, abahabwa servisi mbi bakabyanga kandi bakabigaragariza ababishinzwe kugira ngo bikosorwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa