skol
fortebet

Gov. Munyatwari yasabye abaturage kwirinda ababeshya ko hari uduce tw’ u Rwanda bigaruriye

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu rugendo amazemo iminsi mu mirenge ya Bweyeye,Butare,Bugarama na Kamembe yo mu karere ka Rusizi yose ihana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Kongo Kinshasa,Guverineri w’intara yu’uburengerazuba Munyantwali Alphonse aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano,avuga ko ubutumwa bari guha aba baturage ari ubwo kwirindira umutekano.
Ubwo yari ageze mu murenge wa Bugarama , Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba General Major Alex Kagame yasabye abaturage kwirinda abaza babatera (...)

Sponsored Ad

Mu rugendo amazemo iminsi mu mirenge ya Bweyeye,Butare,Bugarama na Kamembe yo mu karere ka Rusizi yose ihana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Kongo Kinshasa,Guverineri w’intara yu’uburengerazuba Munyantwali Alphonse aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano,avuga ko ubutumwa bari guha aba baturage ari ubwo kwirindira umutekano.

Ubwo yari ageze mu murenge wa Bugarama , Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba General Major Alex Kagame yasabye abaturage kwirinda abaza babatera ubwoba bababwira ko hari intambara mu gihugu,abasaba kubima amatwi ahubwo bagatungira urutoki inzego z’umutekano uwo bakekaho guhungabanya umutekano.

Guverineri Munyantwari Alphonse avuga ko ibihuha biri gukwirakwizwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bivuga ko hari uduce tw’igihugu bigaruriye bityo ko ibyo ari ibinyoma ngo kuko ntawafata agace runaka maze abayobozi mu nzego zibanze bagume bahakorere inama nkuko bimeze hirya no hino. Uyu muyobozi yongeraho ko mu rugendo bari kugirira muri iyi mirenge bari gusaba abaturage kwirindira umutekano ndetse bakanibutswa gahunda za leta.

Kuva uyu mwaka watangira , Muri uyu murenge wa Bugarama, humvikanye amasasu inshuro zigera kuri enye yahitanye abantu batanu gusa izi nshuro zose ntihigeze hatahurwa ababyihishe inyuma.

Tv1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa