skol
fortebet

‘Gusebanya’ cyakuwe mu mushinga w’ itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange...ntabwo bivuze ko kitazahanwa

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo ya politiki n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu Depite Kayiranga Alfred Rwasa ubwo abadepite bari bagiye gutora itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange yavuze ko icyaha cyo gusebanya cyakuwemo.
Hon Rwasa yagize ati “Icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange, ariko ntabwo bivuze ko kitazahanwa. Kizahanwa n’ amategeko yandi arimo n’ ay’ itangazamakuru”
Mu minsi ishize inzego zitandukanye z’itangazamakuru zari (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo ya politiki n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu Depite Kayiranga Alfred Rwasa ubwo abadepite bari bagiye gutora itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange yavuze ko icyaha cyo gusebanya cyakuwemo.

Hon Rwasa yagize ati “Icyaha cyo gusebanya cyakuwe mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange, ariko ntabwo bivuze ko kitazahanwa. Kizahanwa n’ amategeko yandi arimo n’ ay’ itangazamakuru”

Mu minsi ishize inzego zitandukanye z’itangazamakuru zari zagaragaje ko icyaha cyo gusebanya kidakwiye kujya mu mategeko ahana ngo kuko byari kugira ingaruka ku itangazamakuru.

Benshi mu banyamakuru bumvikanye bavuga ko kugumisha gusebanya mu byaha mpanabyaha, ndetse ibihano bihabwa uwasebanyije bikazamurwa, bizabangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Ibi byanatumye inzego z’itangazamakuru mu Rwanda zanakoze ibiganiro bitandukanye byari bigamije kwamagana ingingo ya 169 yavugaga icyaha cyo gusebanya, basaba ko Inteko Ishinga Amategeko yashishoza ikagikuramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa