skol
fortebet

‘Gushyira divayi nshya mu macupa ashaje ntacyo byatugezaho’ Perezida Kagame, I Berlin

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Kagame na Angela Merkel

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe Paul Kagame yavuze ko Ubudage na Afurika bikwiye guhindura imikorere kugira bigeze ku ntego za Compact with Africa nubwo Afurika ifite ibikenewe byose.

Sponsored Ad

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018, mu nama ihuza Afurika n’ Ubudage yabereye I Berlin.

Mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ ibihugu n’ abahagarariye za guverinoma bitabiriye iyi nama yatangijwe na Angela Merkel, Perezida Kagame yatangiye ashimira Umuyobozi w’ Ubudage Angela Merkel wamutumiye muri iyi nama ihuza Ubudage na Afurika.

Yakomeje avuga ko Afurika yasinye amasezerano yo koroshya urujya n’ uruza ashimira Perezida Ramaphosa mu izina ry’ igihugu cya Afurika y’ Epfo giheka gushyira umukono kuri aya masezerano ati “ Ndashimira Perezida Ramaphosa kuri iyi ntambwe. Ibi birerekana ubushake bwa politiki buhari mu gutera ingabo mu bitugu ukwishyira hamwe kwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama izwi nka ‘ G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari.

Yagize ati “Iyi Gahunda yubakiye ku mubano dufitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda dufitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere”.

Umukuru w’ igihuu cy’ u Rwanda yabwiye abitabiriye iyi nama ko bagomba guhindura imikorere kugira ngo bageze ku nteko z’ iyi mikoranire ya Afurika n’ Ubudage ageraranya kudahindura imikorere no gushyira divayi nshya mu macuga ashaje.

Yagize ati “Bityo rero, ’Compact with Africa’ ifite ibyangombwa nkenerwa byose kugira ngo igere ku kigamijwe. Ariko gushyira divayi nshya mu masaho ashaje ntacyo byatugezaho. Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje. Dusangiye na Chancellor Merkel ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye binyuze mu mishinga mishya”.

Kagame yavuze ko kuba uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwaraje gukorera mu Rwanda ari urugero rwiza rw’ibishoboka.

Ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije”.


Amafoto: Village Urugwiro

Ibitekerezo

  • Gushyira divayi nshya mu macupa ashaje ntacyo byatugezaho’ ibyobya vugiwe numukuru w’igihugu cy’urwanda dukunda cyane nyakubawa kagame mugusangiza ijambo abari bateraniye muriyo nama yabereye mu budage akomeza avugako afurika yasinyanye amasezerano yuruza n’uruza rwabaturage rwibyo bihugo perezida kagame wacyu dukunda cyane mukurushaho gushaka umubano mwiza nibindi bihugu kuko ariyonzira nziza twisangamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa