skol
fortebet

“Gutsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu birarura” Dr Mwangi

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Dr Haron Mwangi umushakashatsi wahoze ari umuyobozi mukuru w’ inama nkuru y’ itangazamakuru muri Kenya yavuze ko impamvu muri Afurika abenshi mu bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika batsindwa amatora bakavuga ko amatora yabayemo uburiganya ari uko gutsindwa amatora birura.
Uyu mushakashatsi yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yari agamije gufasha abanyamakuru kumva no gusobanukirwa itegeko ry’ itora n’ andi mategeko agenga amatora mu Rwanda.
Aya (...)

Sponsored Ad

Dr Haron Mwangi umushakashatsi wahoze ari umuyobozi mukuru w’ inama nkuru y’ itangazamakuru muri Kenya yavuze ko impamvu muri Afurika abenshi mu bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika batsindwa amatora bakavuga ko amatora yabayemo uburiganya ari uko gutsindwa amatora birura.

Uyu mushakashatsi yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru bitabiriye amahugurwa yari agamije gufasha abanyamakuru kumva no gusobanukirwa itegeko ry’ itora n’ andi mategeko agenga amatora mu Rwanda.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa Kabiri tariki 27 asozwa tariki 30 Kamena 2017.

Mu kiganiro Dr Mwangi yatanze yakomoje ku buryo umukino wa politiki ukinwa muri Afurika avuga ko bitandukanye no ku yindi migabane.

Yavuze ko ubusanzwe muri politiki ibitekerezo aribyo bihangana, gusa ngo ahenshi muri Afurika abantu nibo bahangana aho guhanganisha ibitekerezo byabo.

Yanakomoje ku ngingo yo kuba muri Afurika abakandadida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika batsindwa amatora bakavuga ko babibye amajwi avuga ko biterwa n’ uko gutsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu ari ikintu kitari kiza.

Ati “Henshi muri Afurika nta we utsindwa amatora y’ umukuru w’ igihugu, buri gihe uwatsinzwe avuga ko bamwibye amajwi. Biterwa n’ uko gutsindwa amatora birura. Iyo umuntu atsinzwe abona nta kindi yavuga akavuga ko yibwe amajwi”

Dr Mwangi yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko itangazamakuru rikwiye kwibombarika mu gihe cy’ amatora rigakora kinyamwuga. Ngo iyo ridakoze kinyamwuga bigira ingaruka zikomeye zirimo ihungabana ry’ umutekano.

Uyu mushakashatsi yavuze itangazamakuru ryagize uruhare mu mvururu zakurikiye amatora ya Perezida wa Kenya muri 2007- 2008. Yatangaje akenshi iwabo abaturage bashyigikira umukandida bitewe n’ uko bahuje ubwoko. Muri Kenya hariyo amoko arenga 40.

Icyo gihe ngo itangazamakuru ryagize uruhare mu guhuza amoko n’ abakandida ku mwanya wa Perezida bituma abari bashyigiye umukandida watsinzwe bumva ko ubwoko bwabo aribwo bwatsinzwe imvururu zaduka ubwo.

Izi mvururu zaguyemo abarenga 1500. Nizo zatumye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yitaba urukiko mpuzamahanga ICC, gusa uru rubanza rwaje guteshwa agaciro bitewe n’ uko urukiko rwabuze ibimenyetso n’ abashinja Kenyatta. Mubakurikiranywe n’ urukiko icyo gihe harimo n’ umunyamakuru.

Abanyamakuru basabwe kudaha umwanya abakandida bibasira bagenzi babo

Dr Mwangi yagiriye abanyamakuru bo mu Rwanda inama yo kudaha umwanya abakandida ku mwanya ya Perezida wa Repubulika ngo bibasire bagenzi babo.

Yavuze ko uburyo bwiza bwo guhanganisha ibitekerezo by’ abakandida ari ukubatumira mu kiganiro mpaka bose bari kumwe. Yongeraho ko iyo umukandida avuze ikintu kuri mugenzi umunyamakuru akajya kubaza wa mukandida icyo avuga ku byo yavuzweho birangira umunyamakuru arimo kubashwanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa