skol
fortebet

Guverineri Gatabazi yanenze akagari kananiwe kwinjiza mu nyubako umuriro uri hafi y’ ibiro

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ intara y’ amajyaruguru JMV Gatabazi yagaye ubuyobozi bw’ Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze bukorera mu biro bitarimo umuriro w’ amashanyarazi kandi umuyoboro wayo uri muri metero 3.

Sponsored Ad

Kutagira umuriro muri iyi nyubako bituma abaturage badahabwa zimwe muri serivise zifashisha umuriro, zirimo gufotorerwa amadosiye, ibyangombwa gusharija za telefoni n’ibindi.

Gov. Gatabazi JMV yavuze ko kuba badaha agaciro gushyira umuriro mu nyubako bakoreramo bigaragaza uburangare n’intege nke z’ abo bayobozi nk’ uko byatangajwe na Kigali Today.

Yagize ati “Ibi mbifata nk’intege nke z’ubuyobozi, n’ubwo wakwegera abaturage babigufasha byihuse. Ntibyumvikana kuba umuriro uri muri metero eshatu ku kagari ariko ntugere mu nyubako yako”.

Akomeza agira ati “ Bidasubirwaho akagari kagomba kugira amashanyarazi. Kutayagira bidindiza serivise zihabwa abaturage kandi nubwo umuyobozi yakwitabaza abaturage iki kibazo bahita bakikemurira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabirizi Iyamuremye Alexandre , avuga ko yumvise uguhiturwa yakorewe, avuga ko ukwezi kwa Nzeli kurangira umuriro wabonetse.

Ati “Icyizere kirahari ko uku kwezi kwa cyenda, kurangira umuriro wageze mu kagari, ubu abaturage biyemeje gutanga ijana kuri buri wese azifashishwa muri icyo gikorwa, twamaze gushaka umutekinisiye uzadufasha”.

Gitifu Iyamuremye, avuga ko kuba akagari katagira umuriro hari serivise zimwe na zimwe zidatangwa uko bikwiye.

Yemera ko hari serivise zitagenda neza bitewe no kutagira umuriro mu kagari, nko gusharija imashini bifashisha, kuba umuturage uje kwibaruza adashobora kubona aho ashariza terefoni ye naho afotoreza ibyangombwa.

Gitifu avuga kuba umuriro utaragejejwe mu kagari byatewe n’ uko umuyoboro w’amashanyarazi ufite ingufu nke aho ugenda ucikagurika, akavuga ko hari umushoramari uri kubafasha kuzana umuriro ufite ingufu aho mu minsi mike ako kagari kose kaba gacanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa