skol
fortebet

Guverineri Kazayire yiyemeje kurenganura abaturage bashyirwaho igitutu iyo batanze amakuru

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Intara y’ iburasirazuba Kazayire Judith yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’ abayobozi bakoresha inama abaturage bakababuza gutanga amakuru.
Uyu muyobozi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo Abanyamakuru, Polisi y’igihugu, Umuvunyi, Urwego rw’ abanyamakuru bigenzura ( RMC) n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba.
Muri iyi nama ubusanzwe imenyerewe mu mugi wa Kigali, hagaragajwe ikibazo cy’abayobozi babuza abaturage gutanga amakuru, Umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Intara y’ iburasirazuba Kazayire Judith yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cy’ abayobozi bakoresha inama abaturage bakababuza gutanga amakuru.

Uyu muyobozi yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zirimo Abanyamakuru, Polisi y’igihugu, Umuvunyi, Urwego rw’ abanyamakuru bigenzura ( RMC) n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba.

Muri iyi nama ubusanzwe imenyerewe mu mugi wa Kigali, hagaragajwe ikibazo cy’abayobozi babuza abaturage gutanga amakuru, Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba KAZAYIRE Judith, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana ndetse atanga icyizere ko kigiye gukemuka.

Yagize ati: “Niba koko hari abayobozi basubira inyuma bagakoresha inama abaturage bagamije kubatera ubwoba ngo ntibazongere gutanga amakuru ngiye nabyo kubikurikirana kuko umuturage afite uburenganzira bwo gutanga amakuru.”

Guverineri kandi yasabye itangazamakuru n’abayobozi kuzuzanya bagatahiriza umugozi umwe kuko bose uwo bakorera ari umuturage.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Théos BADEGE yavuze ko itangazamakuru ryafashije Polisi kurwanya ibyaha kuko ritanga amakuru icyaha kitaraba bityo bigatuma polisi itabarana hakiri kare.

ACP Badege yavuze ko nyuma yo kubona ko inama zivuga ku mikoranire y’ abayobozi, abaturage n’ abanyamakuru zifite akamaro bafashe umwanzuro ko zajya zibera no mu ntara.

MUGISHA Emmanuel uyobora RMC, yasabye itangazamakuru gukora inkuru zifitiwe gihamya zitarimo amarangamutima n’ibinyoma.

Ashingiye ku ngingo ya 5 y’igitabo gishyiraho amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ivugako:”Inkuru itariyo yatangajwe cyangwa yanditswe igomba guhita ikosorwa bwangu.”

Yasabye ko hajya habaho ubwumvikane hagati y’uwatangaje inkuru n’uwo yatangajweho.

Umuvunyi, KAJANGANA Jean Aime yavuze ko itegeko risobanutse bityo ko nta wuzitwaza ko atazi inshingano ze mukwaka cyangwa mugutanga amakuru.

Ati "Iri tegeko ryaje rije gukemura ikibazo ,nyuma y’ aho hagaragaye ko hari abayobozi batandukanye banga gutanga amakuru ndetse n’abanyamakuru bayaka mu buryo butari ubwa kinyamwuga".

Zimwe mu ntego z’iyi nama kwari ukungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe icyakorwa abaka n’abatanga amakuru bose babikore kinyamwuga nta wubangamiye undi.

Ibitekerezo

  • Dushyigikiye uwo mwanzuro w’umuyobozi wacu Judith kuko abaturage babuzwa kuvuga akarengane kabo n’abayobozi.urugero muzarushakire Nyakabungo muri Mpanga mu karere ka kirehe kubijyanye n’ibyiciro by’ubudehe kandi ntibemererwe kureclama ngo keretse nyuma y’imyaka 4 byivugirwa n’umuyobozi w’akarere ubwe.abanyamakuru muzadukorere ako kazi mujye kudukorera ubushakashatsi barenganurwe.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa