skol
fortebet

“Hakenewe Ubucuti buzima”-Perezida Kagame abwira Uganda n’Uburundi

Yanditswe: Sunday 06, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yaganiriye na RBA, ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu,aho yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi,ifatwa rya Rusesabagina,Kabuga na Coronavirus.

Sponsored Ad

Avuga ku nama yavuzwe ko yatumiwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi n’abandi baperezida barimo Ndayishimiye na Museveni,yavuze ko iyi nama igoranye kubera ko iri mu bihe bya Coronavirus kandi itazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa yemeza ko igamije umubano mwiza.

Ati “Haracyari inzitizi muri ibi bihe bya Coronavirus,abantu bagahura badakoresheje ikoranabuhanga.Abantu baracyashaka uburyo no kumva neza ingaruka zabyo ariko ni inama igamije umwuka mwiza hagati ya RDC,U Rwanda,Uganda n’u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola cyangwa bikazagera kuri Congo Brazzaville.Ikigamijwe n’umubano mwiza hagati y’ibihugu.Ntawe utabyishimira.”

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Uganda bikirimo agatotsi ariko ntawe ukeneye ubucuti kurusha undi.

Yagize ati “Umubano wacu n’u Burundi na Uganda biracyarimo agatotsi.Dushaka gufata umurongo baantu babane neza ndetse ku Burundi twagerageje uko dushoboye ngo tube twabana ariko abarundi ntibabyitabiriye.Twebwe twagize ubushake ariko muri ubwo bushake iyo umuntu agushaka ngo mubane neza biri mu nyungu zanyu mwembi ntabwo byaba biri mu nyungu z’umwe bitari mu wundi.Amahoro dushaka kubana n’abaturanyi yaba Uganda cyangwa Uganda nabo bakwiriye kuba bayashaka.Ntabwo dukeneye amahoro kurusha uko bayakeneye,nta nubwo bayakeneye kurusha uko tuyakeneye.

Ubutumwa dutanga,turashaka kuba inshuti namwe,turashaka kubana amahoro.Dushobora kuba inshuti z’ibitangaza cyangwa tukaba inshuti zigirirana neza kugira ngo buri wese abone icyo yifuza,naho twebwe turi haba kuri Uganda cyangwa u Burundi.

Hakenewe ubucuti buzima.Ntawe twanze kugirana ubuvandimwe nawe.Turashaka kumvikana, iby’ubuvandimwe nabyo uwabishaka nawe twamubanira nk’umuvandimwe.’’

Mu ntangiriro za Kanama,Perezida w’Uburundi,Gen.Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kidashaka umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe aho yashinje u Rwanda uburyarya ndetse no gufata nk’ingwate impunzi z’abarundi.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivugiye mu ntara ya Kirundo kuri uyu wa kane,mu ngendo amazemo amazemo iminsi azunguruka igihugu.

Yagize ati “Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.
Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti "ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati “asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

Nubwo perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugoye,Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza ndetse ko Leta y’u Burundi nishaka ko uba mwiza izasanga u Rwanda rwiteguye kwakirana yombi iki cyifuzo.

U Rwanda na Uganda nabo ntibabanye neza cyane ko u Rwanda rushina Uganda gutera inkunga abashaka guhungabanya umubano w’u Rwanda,guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwayo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa