skol
fortebet

Hari abatangiye gusaba ko ikibuga cy’indege cya Bugesera cyakwitirirwa Paul Kagame

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Uko ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera kizasa
Urubuga change.org rugaragaho inyandiko isaba imikono y’abayishyigikiye (Petition) yashyizweho n’umunyarwanda KAREKEZI Parfait avuga ko igenewe abanyarwanda akaba yifuza ko bamushyigikira ku gitekerezo afite cyo gusaba ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye cyazitirirwa Perezida Paul Kagame.
Iyi nyandiko imaze iminsi ibiri ishyizwe ahagaragara imaze kubona imikono 540y’abayishigikiye (ubwo twandikaga iyi nkuru) (...)

Sponsored Ad

Uko ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera kizasa

Urubuga change.org rugaragaho inyandiko isaba imikono y’abayishyigikiye (Petition) yashyizweho n’umunyarwanda KAREKEZI Parfait avuga ko igenewe abanyarwanda akaba yifuza ko bamushyigikira ku gitekerezo afite cyo gusaba ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye cyazitirirwa Perezida Paul Kagame.

Iyi nyandiko imaze iminsi ibiri ishyizwe ahagaragara imaze kubona imikono 540y’abayishigikiye (ubwo twandikaga iyi nkuru) nyuma y’iminsi ibiri isohotse ku mikono 1000 byibuze ikenewe. Iyi nyandiko isaba ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera cyazitwa “Paul Kagame International Airport”.

Inyadiko ya Karekezi iragira iti: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame "Intore izirusha intambwe" yakoze byinshi byiza abikorana ubutwari burenze imyumvire y’Abanyarwanda.
Sinarondora ibyiza yatugejejeho ariko icyo nemeza neza ni intwari y’u Rwanda kandi Abanyarwanda turamukunda cyane.

Ni muri ubwo buryo nk’ uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribinyemerera nshyizeho iyi Petition kugira ngo ikibuga gishya cy’indege cya Bugesera kizitwe
"Paul Kagame International Airport".
Ndashimira buri wese uzagusinya iyi petition.
Mubimenyeshe abandi banyarwanda bose muzi.
"SIGNATURE IZEMERWA N’IY’UMUNYARWANDA GUSA".”

Mu gihe abari gusaba ko iki kibuga cyakwitirirwa “Paul Kagame International Airport” ikifuzo cyabo cyakubahirizwa byavanaho izina ryatekerejwe mu mavu n’amavuko y’iki kibuga rya “Bugesera International Airport”.

Taliki 9/8/2017 Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kibuga. Imirimo yo kucyubaka biteganyijwe ko izakorwa mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere kizatwara hafi miliyoni 418 z’amadolari y’abanyamerika ikazaba yarangiye mu mpera z’umwaka utaha naho indi mirimo izakurikiraho ikazaba ari iyo kucyagura nayo ikazatwara miliyoni zigera kuri 400 z’amadolari y’abanyamerika.

Kugeza ubu nta birango cyangwa inyubako biriho bigaragaraho amazina y’abanyapolitiki bakomeye cyane cyane abo kuva repubulika n’ubwigenge byabaho mu Rwanda.

Ubu uretse ibintu n’ahantu hitiriwe amazina ya kera mbere ya repubulika nk’Urutare rwa Ndaba, Urutare rwa Kamegeli, Ibirenge bya Ruganzu n’imbwa ze, Ikivumu cya Mpushi n’andi mazina y’itiriwe abantu mu bihe bya mbere ya Repubulika bikiriho, ibindi byari byitiriwe amazina y’abakomeye nyuma ya Repubulika hafi ya byose ayo mazina yarazimye.

Higeze kubaho imihanda yitiriwe Depite Kayuku, Coloneli Mayuya, ndetse n’Ikibuga Mpuzamahanga kimwe ubu U Rwanda rufite cyubatswe ku ngoma ya Perezida Geregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva rwabona ubwigenge mu 1962 cyari cyaramwitiriwe (Aeroport Gregoire Kayibanda) ariko ubu iri zina ryarazimye kitwa
Kigali International Airport.

Ibikorwaremezo byubatswe hambere ariko aho Repubulika iziye bigahabwa amazina adafite aho ahuriye n’abakomeye bimwe biracyayafite nanubu. Aha twavuga Stade Amahoro, Stade Umuganda, n’andi!

Ibitekerezo

  • Ariko tuge tugorora ibintu kugira ngo bisone neza. "Paul Kagame International Airport " ntibisona neza ibisona neza ni "Kagame International Airport ."

    Nuko buri

    Njye nahitamo ko kitirirwa Rwigema kuko intwari iba itarapfuye. Gusa ko mwakuyeho Kayibanda Gregoire kuya I Kigali,Kagame ryo rizaramba ko mbona utegetse ahindagura byose!

    Njye nahitamo ko kitirirwa Rwigema kuko intwari iba itarapfuye. Gusa ko mwakuyeho Kayibanda Gregoire kuya I Kigali,Kagame ryo rizaramba ko mbona utegetse ahindagura byose!

    Njye nahitamo ko kitirirwa Rwigema kuko intwari iba itarapfuye. Gusa ko mwakuyeho Kayibanda Gregoire kuya I Kigali,Kagame ryo rizaramba ko mbona utegetse ahindagura byose!

    Harya ubu ikibuga cya Kanombe kitwa gute?
    Ese cyahoze kitwa gute, kuki se cyahinduriwe izina? Ariko kuki abanyarwanda batajya bigira ku mateka yaranze igihugu cyabo. Umuntu wese azajya arota ikintu aze akubite aho. Gusa byajyaga kuba byiza iyo kitaza kubakwa ku kayabo k’inguzanyo izishyurwa imyaka n’imyaniko. Naho wowe karekezi niba ufite ikindi ushaka kugeraho ushake izindi nzira unyuramo.
    Ni kihe kintu uzi kitiriwe intwari Rwigema muri uru Rwanda? Ntiyagizwe intwari y’igihugu? N’abandi ntarondoye. Uzabanze usobanukirwe n’amateka y’igihugu cyacu, uzanamenye uko kiriya kibuga kizishyurwa niba ari imisoro izava mu maboko y’abanyarwanda cg ari amafaranga azava mu mufuka w’umuntu ku giti cye.

    JKIA muri Kenya irahari rero na PKIA ntacyo riitwaye namba Abafite izina Kagame Ni benshi gusa ufite PK Ni umwe Thx a lot

    JKIA muri Kenya irahari rero na PKIA ntacyo riitwaye namba Abafite izina Kagame Ni benshi gusa ufite PK Ni umwe Thx a lot

    ni byiza PE! kubwanjye numva twacyita RWIGEMA international airport noneho Muzee wacu tukazamwitirira ibindi mû byiza azatugezaho.ariko bishobotse tukamwitirira umujyi wa Kigali.

    Ibi babyita fanatism! Mube muretse cyuzure ntabwo izina ariryo rizabura. Ahubwo se iyi foto yo (maquette) uwanditse inkuru yayikuye he ko ndeba ari iya Kanombe ihuriye he n’ikigiye kubakwa Bugesera? Abanyamakuru bacu mwikubite agashyi kabisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa