skol
fortebet

Hari gutegurwa impapuro zo guta muri yombi Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside-Min.Mushikiwabo

Yanditswe: Monday 25, Dec 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ibimenyetso bishinja bwamwe mu bafaransa bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Avuga ko U Rwanda rufite ibimenyetso byinshi ku Bafaransa basize bakoze Jenoside.
Uyu mwaka urangiye ubufaransa butangaje ko buhagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ministiri Mushikiwabo avuga ko ari intambwe nziza cyokora ngo (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga ibimenyetso bishinja bwamwe mu bafaransa bacyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Avuga ko U Rwanda rufite ibimenyetso byinshi ku Bafaransa basize bakoze Jenoside.

Uyu mwaka urangiye ubufaransa butangaje ko buhagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ministiri Mushikiwabo avuga ko ari intambwe nziza cyokora ngo ubufaransa nibukomeza intambara yo guhakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda narwo rwiteguye kuyirwana.

Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza 2017, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yatangaje hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y’iyi raporo yasohotse ejo bundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi hari n’izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n’impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa, zirahari.”

Tariki ya 31 Ukwakira 2016, CNLG yerekanye inyandiko irimo urutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ubwa mbere u Bufaransa buhagaritse iperereza kuri iyi ndege. Uko ryasubikwaga, hashiraga igihe rikongera gusubukurwa bikozwe n’abandi bacamanza. Uku gusubikwa no gusubukurwa ni ibintu byakunze gufatwa nko gushaka guhishira uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017 wabaye tariki 10 Ukwakira 2016; yavuze ko u Rwanda ntacyo rutakoze kugira ngo rworohereza abashaka gukora iperereza kuri iyi ndege by’umwihariko Abafaransa.

Icyo gihe yagize ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza. Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

Perezida Kagame icyo gihe yanavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside.
Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa aho kuba undi muntu uwo ariwe wese mu Rwanda kandi aho kuba Abanyarwanda.”

Mbere y’uko iperereza risozwa muri 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bari bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa mu minsi ishize abunganizi be bavuze ko umukiliya wabo adashobora kwitaba ngo asobanure ku buhamya budafite ishingiro.

Bagize bati “Ni ibintu bidashoboka kumva ko Minisitiri w’Ingabo uri mu mirimo yajya mu Bufaransa kwisobanura ku muntu nawe utavugwaho rumwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa