Kigali

“Hari igihe amateka yisubiramo ariko aya Jenoside ntakwiye kwisubiramo” Norbert Hauser

Amakuru   Yanditwe na: 1 May 2017 Yasuwe: 364

Umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi y’ umuryango mpuzamahanga utera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda Global Fund , Norbert Hauser nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yababajwe na Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko hari igihe amateka yisubiramo ariko aya jenoside adakwiye kwisubiramo.

Norbert Hauser n’ itsinda ayoboye bari mu Rwanda ahagiye kubera inama y’ iminsi ya Global Fund izatangira tariki 3 Gicurasi 2017.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Gicurasi uyu muyobozi n’ itsinda ayoboye bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi, berekwa amateka y’ uko jenoside yateguwe n’ uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ aho Abanyarwanda bageze mu bumwe n’ ubwiyunge nyuma y’ ihagarikwa rya jenoside.

Uyu muyobozi yasabye abatuye Isi gukundana kandi bakirinda ibitekerezo byazatuma jenoside yongera kubaho.

Yagize ati “By’ umwihariko njyewe nk’ Umudage bikora ku mutima cyane, ikintu tugomba gukora ni ukwirinda ko byazongera kubaho mu gihe kir’ imbere, tuziko amateka hari igihe yisubiramo, inshingano yacu ya buri munsi dufatanyije n’ umuturanyi n’ inshutti tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yakomeje agira ati “Kunda umuvandimwe wawe, kunda umuturanyi wawe kugira ngo ibyabaye bitazongera”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi yavuze ko u Rwanda na Global Fund bafitanye imikoranire myiza by’ umwihariko mu bijyanye n’ ubuvuzi avuga ko hari icyizere ko ko iyi mikoranire izakomeza kuba myiza.

Dr Ndimubanzi ati “Twishimiye cyane kwakira aba bashyitsi bacu baje gukorera inama yabo hano mu Rwanda, twishimiye ko bashatse no kuza bakifatanya natwe muri ibi bihe turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni uburyo bwabo bwo kumva amateka yacu, bakamenya uko jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yagenze, bakamenya n’ icyerekezo dufite aho tuvuye ndetse n’ aho tugana”

Yongeye ati “U Rwanda na Global Fund bifitanye imikoranire myiza, bafatanya ku bintu byinshi bijyanye n’ ubuzima, cyane cyane mu kurwanya SIDA, igituntu, na malariya. Dufitanye imikoranire irabye kandi twizera ko buzakomeza”

Iyo nama ya Global Fund igiye kubera mu Rwanda izitabirwa n’ abagera kuri 250 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Yitezweho gutuma imikoranire y’ u Rwanda Global Fund irushaho kuba myiza.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

UBUHAMYA: Bamporiki yanze gukina filime muri Hollywood kubera inzozi...

Umuyobozi w’ itorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki avuga ko yakuranye inzozi...
20 October 2017 Yasuwe: 3643 5

Ubunini bwa dosiye busubikishije urubanza rw’abo kwa Rwigara

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017 Urukiko rwisumbuye rwa...
20 October 2017 Yasuwe: 4186 5

Mme Jeannette uri i Bulayi yakomoje k’ububi bw’ubwoba buhimbwa mu...

Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze ikiganiro mu nama...
20 October 2017 Yasuwe: 2365 0

Abadepite n’ abasenateri bibajije niba u Rwanda rutarega HRW

Ubwo Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu yagezaga ku bagize inteko ishinga...
19 October 2017 Yasuwe: 325 2

Abadepite banenze imvugo Me Evode yakoresheje mu nteko

Abadepite banenze zimwe mu mvugo z’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko...
18 October 2017 Yasuwe: 9261 17

Abayobozi bahombeje Leta miliyoni 538 ku myaka ine

Perezida PSC Francos Habiyakare Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’...
18 October 2017 Yasuwe: 870 0