skol
fortebet

Hon. Bamporiki yagaragaje ukuntu uwambaye ubusa aba ahemukiye abana azabyara

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’’ itorero ry’ igihugu Hon. Edouard Bamporiki yagaragaje ko kwambara ubusa uri inkumi cyangwa umusore ari uguhembukira urubyaro ruzagukomokaho.
Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’Abanyarwanda hasigaye hirirwa hazenguruka amafoto y’ abasore n’ inkumi bifotoza bambaye ubusa bagakinga agakomba ku myanya y’ ibanga.
Bamporiki asanga ibi ari ishyano ati “Ni ishyano kuko umuntu wambaye ubusa uyu munsi yumva bimunejeje, ariko bizamugora ejo najya kugira umuryango, azagira (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’’ itorero ry’ igihugu Hon. Edouard Bamporiki yagaragaje ko kwambara ubusa uri inkumi cyangwa umusore ari uguhembukira urubyaro ruzagukomokaho.

Ni mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n’Abanyarwanda hasigaye hirirwa hazenguruka amafoto y’ abasore n’ inkumi bifotoza bambaye ubusa bagakinga agakomba ku myanya y’ ibanga.

Bamporiki asanga ibi ari ishyano ati “Ni ishyano kuko umuntu wambaye ubusa uyu munsi yumva bimunejeje, ariko bizamugora ejo najya kugira umuryango, azagira umuryango w’ abana batewe ipfunwe no kuba baravutse ku muntu wiyambitse ubusa ari urubyiruko.”

Uyu muyobozi ntiyiyumvisha ukuntu Umunyarwanda cyangwa Umunyarwandakazi agera aho kwigana imyambarire y’ umuhanzi nka Rihanna wo muri Amerika utaratojwe kandi mu Rwanda hari abantu batojwe indangagaciro na Kirazira z’ umuco nyarwanda. Avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ko yabuze uwo afatiraho urugero kuko mu Rwanda hari benshi bafite umuco w’ ubutore.

Avuga ko umuntu wiyambitse ubusa akiri umusore cyangwa inkumbi adashobora kuvamo umuyobozi ngo ayobore abantu.

Yagize ati “Kuba abayobozi b’ abantu byo bizabagora kuko n’ umunsi wo gutanga kanditatire abantu bazajya bazindukana ya foto ye yambaye ubusa bimubere imbogamizi y’ ibyo yashakaga kuzageraho byose”

Yunzemo ati Hari igihe abana bibeshya akumva anejejwe n’ ibyo arimo gukora uyu munsi ariko ari imbogamizi y’ ibyo yashakaga kuzageraho ejo. Nakangurira buri muntu wese ufite inzozi zo kuzabyarira u Rwanda, kururerera no kuruyobora kuva mu ihururu ry’ abantu batazi aho berekeza.”

Abambara ubusa babeshyera abakura mbere bacu…

Abazi aho berekeza ntabwo bambara ubusa mu gihe cyo kwambara. Hari n’ ababeshyera abakurambere bacu kubera ko babayeho batambara, bagashaka gusubira icyo gihe, ariko icyo gihe abakurambere bacu bamaze kubona imyambaro babonye agaciro ko kwambara barashima, bavuga ko umunyarwanda wihaye agaciro yambara akikwiza”

Bamporoki ati “Abambara ubusa bakeneye kuyoborwa nta wambara ubusa wajya mubakeneye kuyobora”

Ibitekerezo

  • Kombona gahunda zitorero ry igihugu rigiye kujya mu tuntu duto cyane .Nta mpamvu yo kugira ngo Honorable ajye aterana utugambo na ba Paccy kabisa.

    Ahari wenda Hon.Bamporiki Eduard yakuraho abakobwa bambara ubusa cyangwa abambara imyenda baciye.Noneho basigaye bambara n’amakoma.Bamporiki azajye no muli France abuze Miss Rwanda 2014,Akiwacu Lacolombe,usigaye ajya imbere y’abazungu akanika amabere,sex n’ibibero muli Fashion Show.Mujya mubona amafoto ye.
    Aho gukoresha ubusore n’ubukumi bwacu twiyandarika,imana idusaba kuyishaka mu gihe tukiri bato (Umubwiriza 12:1).
    Abantu banga gukora ibyo imana idusaba,bose bazarimbuka ku munsi w’imperuka uri hafi.Ntacyo bimaze gukoresha ubuto bwacu twambara ubusa,dusambana,dusinda,etc...kuko byatuma tubura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Mujye mwigana bariya basore n’inkumi bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Mubona ukuntu baba bambaye biyubashye.Baliya nibo imana ishaka ko bazaba muli Paradizo.Singombwa ko bajya kwigishwa indangagaciro z’intore,kuko Bible yamaze kubereka icyo imana idusaba.

    ibyo Hon. avuga nibyo, nakomereze aho. Turagukunda! Gera no mu badamu biyambika ubusa kandi bafite inkumi, yewe ni byinshi. Courage!!

    Niba atekereza koko isano ryumubyeyi numwana...
    Imana ishimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa