skol
fortebet

Hon. Ngabo yatorewe gusimbura Guverineri Mureshyankwano ku buyobozi bwa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2017

Sponsored Ad

Depite Hon. Ngabo Semahundo Amiel yatorewe kuba wa Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yayoborwaga na Mme Mureshyankwano Marie Rose wagizwe guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, abera mu ngoro y’ Inteko Ishingamategeko y’ u Rwanda, Umutwe w’ Abadepite.
Nk’ uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter y’ Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda Hon. Ngabo yatowe n’ abadepite 63 kuri 63 batoye.
Mu nama y’ abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Ukwakira (...)

Sponsored Ad

Depite Hon. Ngabo Semahundo Amiel yatorewe kuba wa Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yayoborwaga na Mme Mureshyankwano Marie Rose wagizwe guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, abera mu ngoro y’ Inteko Ishingamategeko y’ u Rwanda, Umutwe w’ Abadepite.

Nk’ uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter y’ Inteko ishinga amategeko y’ u Rwanda Hon. Ngabo yatowe n’ abadepite 63 kuri 63 batoye.

Mu nama y’ abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Ukwakira 2016 nibwo habaye impinduka mu buyobozi bw’ Intara zirimo iy’ amajyaruguru, Amajyepfo, uburengerazuba n’ uburasirazuba.

Kuri iyi tariki nimbo Mme Marie Rose Mureshyankwano wari umudepite akaba n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage yagizwe Guverneri w’ Intara y’ Amajyepfo.

Guverneri w’ Intara y’ Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano

Depite Hon. Ngabo Semahundo Amiel yatorewe kuba wa Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa