skol
fortebet

Hon Patrick Mazimpaka wigeze kuba Minisitiri yatabarutse

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Patrick Mazimpaka wayoboye Minisiteri zitandukanye mu Rwanda zirimo Minisitiri w’ urubyiruko Siporo n’ amakoperative mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2018 ni bwo hatangajwe inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Hon Patrick Mazimpaka witabye Imana azize uburwayi aho yari mu bitaro byo mu Buhinde.
Protais Musoni wo mu muryango Hon Patrick Mazimpaka ni we wemeje aya makuru uProtais Musoni yatangaje ko Hon Mazimpaka yitabye Imana uyu munsi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Kuva mu mwaka wa (...)

Kuva mu mwaka wa 1993, kugeza mu 1998, Hon Patrick Mazimpaka yari Visi Perezida wa mbere w’Umuryango FPR-Inkotanyi. Kuva mu 1997 kugeza mu mwaka wa 2000, Hon Patrick Mazimpaka yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Kuva mu mwaka wa 2000, Nyakwigendera Hon Patrick Mazimpaka, yagizwe Intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari. Kuva 2003 yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Afrika. Hon Patrick Mazimpaka yaje guhagarika Politiki kugira ngo aruhuke nk’uko yabitangaje muri Werurwe 2014.

Mazimpaka wavukiye mu Rwanda yari kuzuza imyaka 70 uyu mwaka

Ibitekerezo

  • uyu musaza Imana imuhe iruhuko ridashira ,yarakoze cyane,yaritanze mu rugamba rwo kubohora iki gihugu.umusanzu we ntekereza ko ntawe uzawibagirwa,tuzakomeza gusigasira ibitekerezo ,inama n,ibikorwa byiza yabibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa