skol
fortebet

Huye: Abafite ubumuga barasaba umudepite w’ umugabo n’ uw’ umugore

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Murorunkwere Seraphine

Abanyarwanda bafite ubumuga barashimira Leta y’ u Rwanda yabaye ijambo mu nteko ishinga amategeko gusa ngo barifuza abadepite babiri b’ ikiciro cyabo kuko umwe adahagije.

Sponsored Ad

Babitangaje kuri uyu wa 2 Nzeli 2018, ubwo bari bitabiriye amatora y’ abadepite mu kiciro cy’ abafite ubumuga. Aya matora yabereye muri buri karere, mu karere ka Huye akaba yabereye mu nzu mberabyombi y’ akarere ka Huye.

Murorunkwere Seraphine Umunyamabanga ku rwego rw’ akarere mu nama y’ igihugu y’ abafite ubumuga yavuze ko kuba bafite umudepite mu nteko bibafitiye akamaro gusa byaba byiza babaye babiri.

Yagizea ati “Iyo turebye amategeko atorwa avugira abafite ubumuga uko biri kose hari icyo bisobanuye, ni nayo mpamvu twishimira gutora umudepite w’ ikiciro cy’ abafite ubumuga tunabona ko babaye babiri byatubera byiza kurushaho”

Tuyisabe Theonetse uhagarariye abafite ubumuga bo mu murenge wa Simbi asanga abafite ubumuga bagize abadepite babiri babahagarariye mu nteko umwe akaba umugabo undi akaba umugore ijwi ry’ ikiciro cyabo ryakumvikana kurushaho.

Yagize ati “Nibura baba umugore n’ umugabo kuko batoye umugabo ntabwo kumenya ibibazo abagore bagira byoroshye, umudamu yabwira ibibazo bye umudamu mugenzi we kurusha uko yaza kubimbwira njyewe w’ umugabo”

Umudepite wo mu kiciro cy’ abafite ubumuga atorwa n’ uhagarariye abafite ubumuga kuri buri murenge, n’ abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’ akarere no ku rwego rw’ Intara.

Uyu mwaka batoye Eugene Moussoli akaba asimbuye Rusiha Gaston , bavuga ko yabakoreye ubuvugizi hagatorwa amategeko arengera abafite ubumuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa