skol
fortebet

Huye: Visi Meya ushizwe Imibereho Myiza aba ku rutonde rwa Mifotra rw’abatemerewe akazi muri Leta

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Mme Niwemugeni Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye/ Foto: Igihe
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije uhinzwe imibereho myiza, Mme Niwemugeni Christine agaragara ku rutonde rwa MIFOTRA rw’abantu batemerewe akazi muri Leta kubera amakosa anyuranye baba barakoze mu kazi kayo barimo mbere.
Uru rutonde ruriho abantu b’ingeri zinyuranye Mifotra ivuga ko bakoreye amakosa anyuranye mu mirimo bari bashinzwe ari nayo mpamvu batemerewe indi mirimo muri Leta, Mme Christine (...)

Sponsored Ad

Mme Niwemugeni Christine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye/ Foto: Igihe

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije uhinzwe imibereho myiza, Mme Niwemugeni Christine agaragara ku rutonde rwa MIFOTRA rw’abantu batemerewe akazi muri Leta kubera amakosa anyuranye baba barakoze mu kazi kayo barimo mbere.

Uru rutonde ruriho abantu b’ingeri zinyuranye Mifotra ivuga ko bakoreye amakosa anyuranye mu mirimo bari bashinzwe ari nayo mpamvu batemerewe indi mirimo muri Leta, Mme Christine Niwemugeni arugaragaho nk’uwigeze guta akazi aho yakoraga mu cyahoze ari IRST bityo akaba atemerewe akazi muri Leta kuva mu mwaka wa 2007.

Mme Niwemugeni yatangarije Umuryango ko nawe abizi ko ari kuri urwo rutonde ariko ari ibya kera kandi ngo akaba yararugiyeho ari akarengane akorewe n’uwamuyoboraga muri IRST; Dr. Nduwayezu ubwo yari agiye kwiga mu Bubiligi uyu muyobozi we akavuga ko yataye akazi n’ubwo ngo inyandiko zose zasabwaga yari ajujuje.

Yagize ati:” urutonde narushyirishijweho n’uwari umuyobozi wanjye. Nagiye kwiga mfite impapuro zose zinyemerera kugenda ariko we avuga nataye akazi ndetse asaba Mifotra kunshyira kuri urwo rutonde”.

N’ubwo kuva muri 2007 Mme Niwemugeni ari ku rutonde rw’utemerewe akazi muri Leta, muri 2008 yari umukozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri 2011 kugeza ubu akaba ari Visi Meya w’Akarere ka Huye ushizwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Mme Niwemugeni yatangarije Umuryango ko n’ubwo yari abizi ko aba kuri uru rutonde ariko atigeze abikurikirana cyane ko bamubwiraga ko bigeze aho “bikarenza igihe”.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imicungire n’Iterambere ry’Abakozi ba Leta, Mme Mbabazi Comfort yatangarije Umuryango ko igihano cyo kutemererwa akazi muri Leta ndetse no gushyirwa ku urutonde bimara imyaka irindwi kandi iyo irangiye gukurwaho ubu busembwa nabyo itegeko riteganya inzira binyuramo.

Yagize ati:” Niyo imyaka 7 iteganywa n’itegeko yaba yarashize gukurwa ku urutonde ntabwo byikora, uwarushyizweho yandikira Mifotra nayo igakora iperereza ngo imenye uko yitwaye mu myaka yashize ikabona kumukomorera cyangwa se gukomeza igihano cye mu gihe yaba yaritwaye muri iyo myaka. Utaranditse abisaba akomeza kuguma mu kato k’abatemerewe akazi muri Leta.”

Akomeza avuga ko hari abagiye bahabwa iki gihano ariko bakanyura izindi nzira bakabona akazi muri Leta. Aho byamenyekanye avuga ko bagiye basaba ababahaye akazi kubirukana kuko batemerewe akazi muri Leta.

Uyu muyobozi avuga ko Mifotra ifite ikibazo gikomeye cy’Ibigo bya Leta bitanga akazi bitabanje kureba niba abagiye kugahabwa batari ku urutonde rwabahawe akato kazi ka Leta kubera amakosa anyuranye bakoze.

Avuga ko ikoranabuhanga riri hafi gukoreshwa mu micungire y’abakozi ba Leta rizakemur iki kiabzo burundu. Iri koranabuhanga rizaba rifite ubushobozi bwo guhuza amakuru ku bakozi ba Leta ajyanye n’uko binjiye mu kazi n’uko bagenda bagasohokamo bityo rikazafasha abatanga akazi kugaha abujuje ibisabwa koko.

Urutonde rw’abahawe akato mu kazi ka Leta kubera amakosa bakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa