skol
fortebet

Ibaruwa iteye agahinda Intwari Felicite yandikiye musaza we Col. Nzungize

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Soeur NIYITEGEKA Felicite wishwe tariki 21 Mata 1994 aribukwa nk’ Intwari y’ Imena. Uyu mubikira yandikiye musaza we Col. Nzungize Alphonse amusaba ko niba adashobora kumurokorana n’ abo yari ashinzwe kurinda abareka bagapfana anamusaba kumusezerera kuri nyina.
Yagize ati “Mon frère chéri, urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43, mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku Mana kandi unsezerere umukecuru (mama we) n’umuvandimwe. Ngeze ku (...)

Sponsored Ad

Soeur NIYITEGEKA Felicite wishwe tariki 21 Mata 1994 aribukwa nk’ Intwari y’ Imena. Uyu mubikira yandikiye musaza we Col. Nzungize Alphonse amusaba ko niba adashobora kumurokorana n’ abo yari ashinzwe kurinda abareka bagapfana anamusaba kumusezerera kuri nyina.

Yagize ati “Mon frère chéri, urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43, mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku Mana kandi unsezerere umukecuru (mama we) n’umuvandimwe. Ngeze ku Mana, nzagusabira. Witware neza! Bityo Ndagushimiye cyane kuba wantekereje. Niba Imana idukijije nk’uko tubyizeye ni ah’ejo”.

Niyitegeka Félicité ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934. Yari ubuheta mu muryango w’abana icumi. Niyitegeka Félicité yize amashuri abanza muri Astrida (Butare) mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu 1941 kugera mu 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu ishuri ry’abarimukazi (Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat, ku Gisenyi.

Nyuma yo kwanga kwitandukanya n’abamuhungiyeho yishwe arashwe n’umuntu witwa Omar Serushago wemeye iki cyaha ku itariki ya 3 Gashyantare 1998 i Arusha.
Serushago Omar yabaye umuntu wa kabiri wemeye icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi, muri TPIR, nyuma ya Kambanda Yohani wari Ministiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.

Mu gukora urutonde rw’Intwari z’Igihugu, abari babishinzwe basanze ubutwari yagize mu buzima bwe bwose bumuhesha kujya mu cyiciro cy’Intwari z’Imena. Ibi byatangajwe n’icyemezo cy’Inama y’Abaministiri yateranye ku ya 12 Nzeli 2011.

Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. U Rwanda kugeza ubu rufite Intwari mirongo itanu n’eshatu ziri mu byiciro bibiri. Umusirikare utazwi izina na Major General Fred GISA RWIGEMA, bari mu cyiciro cy’Imanzi, Umwami MUTARA III RUDAHIGWA, RWAGASANA Michel, UWILINGIYIMANA Agathe, NIYITEGEKA Felecite n’abanyeshuri b’i Nyange (abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu bazize n’abarokotse Igitero cyo ku wa 18 Werurwe 1997) nabo bakaba mu cyiciro cy’Imena.

Ibitekerezo

  • Oh, Imana imwakire, nako ntashiti uyu yamaze kugera mwijuru. Niba byarabaye koko atari yamayeri yanyu mugenda muteramo ibintu hanyuma, ibaruwa mutangaje nyuma yimyaka makumyabiri nine ubu sihimbwejo koko?????? Amayeri yazo............

    Ni ubutwari iyo wemeye gupfana n’abantu kandi utari gupfa.Kwica umuntu Imana yiremeye nyamara nawe ejo uzamusanga mu gitaka,ni ubucucu.Gusa tujye tumenya ko nta hantu na hamwe bible yigisha ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Urugero,Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    Imana yishimira kubona abantu b’intwari nkawe kdi ntizahagarika guhana ibigwari

    Nukuri mbabajwe n’inkuru,uyu mubikira kuko nsomye amateka ye muruyu mwaka 2022,Gusa iyo twese tuba twakundanaga nkuyu mubikira,u Rwanda rwaba paradizo!Tumwigireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa