skol
fortebet

‘Ibendera ry’ igihugu naryo ryarimo ivangura ry’ amoko’ Dr Nkaka

Yanditswe: Tuesday 11, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanga mu by’ amateka akaba n’ umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda Dr Nkaka Raphael agaragaza ko ivanguramoko mu Rwanda ryagaragariraga no mu gisobanuro ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’ iya kabiri bwahaga amabara yari agize ibendera ry’ igihugu.
Mu kiganiro yahaye City Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017, ku mateka y’ ivanguramoko mu Rwanda rwo hambere, yagaragaje ibintu bitandukanye byagaragazaga ivanguramoko, birimo n’ ibendera ry’ igihugu ryari rigizwe n’ amabara atatu ariyo (...)

Sponsored Ad

Umuhanga mu by’ amateka akaba n’ umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda Dr Nkaka Raphael agaragaza ko ivanguramoko mu Rwanda ryagaragariraga no mu gisobanuro ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’ iya kabiri bwahaga amabara yari agize ibendera ry’ igihugu.

Mu kiganiro yahaye City Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017, ku mateka y’ ivanguramoko mu Rwanda rwo hambere, yagaragaje ibintu bitandukanye byagaragazaga ivanguramoko, birimo n’ ibendera ry’ igihugu ryari rigizwe n’ amabara atatu ariyo Umutuku, icyatsi n’ umuhondo.

Mu gihe hari bamwe mu basobanura amateka y’ u Rwanda bavuga ko Hutu, Tutsi, Twa bitari amoko, ahubwo byari ibyiciro by’ ubukungu Dr Nkaka asanga ntacyo bitwaye kubyita amoko akavuga ko ikibi ari igisobanuro bihabwa n’ uburyo bikoreshwa. Ahakana ibivugwa ko ku bw’ abami ubutegetsi bwari bushingiye ku moko.

Yagize ati “Hutu, Tutsi, Twa kwitwa ubwoko njye mbona ntacyo bitwaye. Ikibazo ni uburyo bisobanurwa n’ uburyo bikoresha. Icyo mpamya neza ni uko ubutegetsi butari bushingiye ku moko ahubwo bwari bushingiye ku miryango urebye iby’ abatware b’ imiryango”

Dr Nkaka yasobanuye ko ivanguramoko ryagaragariraga ahantu hatandukanye harimo no mu mbwirwaruhame z’ abayobozi, atanga urugero ku ijambo Mbonyumutwa yavuze akimara gutorwa aho yavuze ko Abanyarwanda bazajya bahabwa imyanya mu mashuri hashingiwe ku ijanisha ry’ amoko. Gusa ngo icyo gihe nta mibare yatanze.

Iyi mpuguke isobanura ko mu 1972, aribwo hasohotse amabwiriza avuga ko mu mashuri abahutu bagomba kuba 85%, abatutsi bakaba 14%, naho abatwa bakaba 1%. Ngo ibi byahise bihinduka Habyarimana akimara gufata ubutegetsi kuko nawe mu ijambo yavuze yashyigikiye ivanguramoko.

Habyarimana yafashe ubutegetsi tariki 5 Nyakanga 1973, ahiritse Kayibanda. Amabwiriza y’ uko ijanisha mu mashuri agomba kubahirizwa yagombaga gutangira kubahirizwa muri Nzeli 1973.

Dr Nkaka avuga ko gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza Habyarimana yabishinze Bagaragaza wari Minisitiri w’ uburezi. Bagaragaza agakoresha inama aho yatangarijemo ko mu mashuri abahutu bagomba kuba 90%, abatutsi bakaba 10%, abatwa 0%.

Ngo abanyamakuru babajije Bagaragaza impamvu abatwa batagenewe ijanisha mu mashuri avuga ko n’ ubusanzwe abatwa ibyo kwiga batabikunda.

Dr Nkaka ati “Kumva ngo ntabwo umuntu azajya kwiga ngo kuko n’ ubusanzwe atari ibyabo, ibyo nabyo urumva ko ari ivangura”

Iyi mpuguke ivuga ko uburyo abategetsi bo muri Repubulika ya mbere n’ iya kabiri basoanuraga amabara yari agize ibendera ry’ igihugu nabyo byarimo ivangura ry’ amoko.

Yagize ati “Ibendera naryo ryarimo iby’ amoko, bavuga amabara yaryo, bavuga ngo umutuku uributsa amaraso abahutu bamennye n’ iby’ intambara zo ku Rucunshu, n’ ibiki? Ngo icyatsi kirerekana uburyo abahutu bakangutse bafite icyizere cyo kubaho batari bafite mbere, amabara yaryo bari barayagize ivangura”

Amateka y’ ivanguramoko mu Rwanda atangira mu 1957, ubwo hasohokaga manifesto ya mbere y’ Abahutu. Amategeko 10 y’ abahutu yashyizweho na Gitera nayo agaragaza ivangura nk’ uko Dr Nkaka abivuga.

Avuga ku itwikirwa n’ imeneshwa ry’ abatutsi ryabaye mu 1959, Dr Nkaka yavuze ko imbarutso yabaye urushyi abasore 8 bakubise Mbonyumutwa Dominique wari sous Chef wa Ndiza avuye mu misa. Gusa Dr Nkaka avuga urwo rushyi rwabaye imbarutso ariko atariyo mpamvu. Akavuga ko impamvu ari uko ishyaka UNAR rikivuga ryahise ribona abayoboke benshi. UNAR ryashinzwe tariki 3 Nzeli 1959 na Francois Rukeba wari ushyigikiwe bikomeye n’ umwami Kigeli V.

Ivanguramoko n’ amagambo ahembera urwango hagati y’ abahutu n’ abatutsi nibyo byaganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Yahitanye abasanga miliyoni kuri ubu bibukwa ku nshuro ya 23.

Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyo twagezeho”

Ibitekerezo

  • Mwigishe ukuri uko kuri ESE abize amateka nkababashije kiga mere y’intambara ya 1994 ibyo hari ibyo bize?muzabibazwa

    Uyu nawe arikwivugira ibye ngo icyatsi kivuga abahutu, ùwatubwira ishuli yizemo na mwalimu wabimwigishije? Ryari? Kuvugako abanyarwanda bigobotoye guhake na gikolonize nta kinyoma kirimo kuko ubu turi repubulika kandi tukaba twigenga. Nubwo abo babiharaniye bahora bapfobywa buri gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa