skol
fortebet

Ibi bibazo bizangarura hano kureba niba mwarabikemuye-Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi b’akarere ka Nyagatare kwakira ibibazo abaturage bamugejejeho n’abatarabashije kubimugezaho kubera umwanya bakabikemurira ku gihe, ku buryo azagenzura niba byarakemuwe.
Mu ruzinduko yakoreye muri ako karere ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’igihugu yagejejweho ibibazo bitandukanye, ariko hari n’abatarabonye amahirwe yo kubimugezaho.
Ibyo bibazo usanga bisaba kubicukumbura, kugera aho byabereye n’ibindi ku buryo byose (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi b’akarere ka Nyagatare kwakira ibibazo abaturage bamugejejeho n’abatarabashije kubimugezaho kubera umwanya bakabikemurira ku gihe, ku buryo azagenzura niba byarakemuwe.

Mu ruzinduko yakoreye muri ako karere ku wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, Umukuru w’igihugu yagejejweho ibibazo bitandukanye, ariko hari n’abatarabonye amahirwe yo kubimugezaho.

Ibyo bibazo usanga bisaba kubicukumbura, kugera aho byabereye n’ibindi ku buryo byose atari ko yahita abitangira igisubizo.

Ibibazo byibanze ku bantu bavugaga ko barenganyijwe n’inzego z’ibanze, nk’uwavuze ko yatanze isambu ngo yubakwemo inyubako zifitiye abaturage akamaro, ariko ntahabwe ingurane, ndetse n’uwavuze ko yatanze isambu ye muri ubwo buryo akaguranirwa mu gishanga kandi ari aha leta.

Ibyo bibazo byajyanye n’ibindi birimo ibyaburanishijwe mu nkiko abaturage basa n’abashaka kuvuguruza icyemezo cyazo, ariko nabo yabahaye umurongo wabafasha kumva banyuzwe.

Abaturage benshi babaye nk’abasaba ko bose bahabwa umwanya bakabaza ibibazo byabo ndetse n’abashaka kumushimira iterambere n’ibindi bikorwa byiza yabagejejeho, ariko bakomwa mu nkokora n’umwanya wari muto.

Yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka , itsinda bari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere kubyakira ku buryo bikemurwa.

By’umwihariko ariko yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo, ku buryo ndetse ibyo bakiriye uwo munsi bagomba kubikemura mu gihe gito, kuko azigenzurira uko byakemuwe,, aha yanabibukije ko bimwe mu byo yabonye byagombye kuba byarakemuwe mbere.

Yagize ati “Ibi bibazo bizangarura hano kureba niba mwarabikemuye.”

Iri jambo Umukuru w’Igihugu yarivuze asoza urwo ruzinduko, ariko n’ubusanzwe yemereye abo baturage ko atazabatererana mu kubasura bakaganira ku byabateza imbere.

Ati “Muharanire gukora cyane,mufatanye n’Abayobozi mukurikiza gahunda za Leta,najye mbemereye ubufatanye bwa Leta kandi nzagaruka vuba.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiye ifata ingamba zitandukanye zigamije kumva ibibazo by’abaturage no kubikemura, igikorwa ikorere hirya no hino mu gihugu gihagurutsa na Minisitiri.

Gusa ibyo ntibibuza ko aho Perezida Kagame yasuye usanga hari abaturage bava Ikantarange bakaza kumugezaho ibibazo byabo n’ubwo hari ibigaragara ko nta shingiro biba bifite.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa