skol
fortebet

Ibibazo biri hagati y’Ubuganda n’u Rwanda birenze intambara y’amagambo: Amb Nduhungirehe

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye abanyamukuru ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bikomeye cyane bitafatwa nk’intambara y’amagambo isanzwe.

Sponsored Ad

Amb Nduhungirehe yabwiye abanyamakuru ko ibi bibazo biri hagati y’ibihugu byombi iyo biza kuba ari intambara y’amagambo byari kuba ari amahire.

Yagize ati:” iyo biza kuba ari intambara y’amagambo, byaba ari amahire, ni ibibazo biriho kandi bikomeye”.

Amb Nduhungirehe yongeye kugaruka ku bibazo bitatu bikomye biri hagati y’u Rwanda na Uganda birimo kuba hari abanyarwanda bafatwa bagakorerwa iyicarubozo imiryango na ambasade batazi aho bari, kubangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bituruka mu Rwanda hakiyongera ko ngo n’abagize Inzego z’umutekano za Uganda bafasha abanyarwanda bari mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Amb. Nduhungirehe yahakanye kuba Perezida wa Kenya mu ngendo zitunguranye aheruka kugirira mu Rwanda no muri Uganda yaba yari arimo agerageza guhuza impande zombi. Avuga ko rwari uruzinduko rusanzwe.

Ibi bikaba binyuranye n’ibyo abakurikiranira hafi Politiki yo mu Karere bemeza ko Perezida Uhuru Kenyatta mu ngendo ze yaba yari arimo agerageza kumvikanisha Perezida Museveni na Perezida Kagame.

Mu gihe nta gikozwe bya vuba ngo aya makimbirane hagati y’ibihugu byombi akemuka n’intambara ikaba ishoboka cyane. Perezida Kagame aherutse kuvuga ko ntawe yapfukamira Museveni nawe avuga ko biteguye cyane uwahungabanya umutekano w’Ubugande ngo atabirokoka.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’u Rwanda n’Ubugande Atari ibya vuba bisa n’ibyatangiye mu 1998 ariko u Rwanda rukagenda rurenzaho.

Ibitekerezo

  • Reka reka nta by’intambara, turayimuye twabonye ibyayo ariko nibayidushozaho, nta kundi tuzabereka ko na nyinya wundi abyara umuhungu da!!

    Wirukankana umugabo akari kera ukamumara ubwoba, Koko murumva igihe byatangiriye di!! Naho twe turicaye ngo dufite incuti, ni akumiro!!

    Ntacyo twe turabakunda kuko tuzi icyo bita ubuzima icyari yo, gusa basibe kutuzanaho kelele.

    Ariko byaba byiza uyu mugabo atinjiye mu matangazo arebana n’iki kibazo akabirekera Sezibera rwose kuko imvugo ze zishobora kudukururira ibirenze ibibazo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa