skol
fortebet

Ibihugu 44 bitegerejwe I Kigali mu nama ya 11 yiga ku burenganzira bwa muntu

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 200 baturutse mu bihugu 44 by’ Afurika bategerejwe I Kigali mu nama yiga ku burenganzira bwa muntu iba rimwe muri buri myaka ibiri.
Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 11 izahurirana no kwizihiza isakubukuru w’ imyaka 10 ihuriro ry’ imiryango nyafurika iharanira uburenganzirwa bwa muntu NANHRI rishinzwe.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha urubuga rwa NANHRI iyi nama y’ iminsi itatu izafungurwa ku mugaragaro na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame tariki 8 Ugushyingo 2017.
Iyi nama izaba (...)

Iyi nama izaba ari umwana wo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 10 ishize NANHRI ishinzwe no kuganira ku biteganywa gukorwa n’ iri huriro mu myaka 10 iri imbere.

Insanganyamatsiko y’ iyi nama iragira iti “Uburenganzira bwa muntu ishingiro ryo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2030 n’ icyerekezo 2063- umumaro w’ imiryango y’ ibihugu iharanira uburenganzira bwa muntu”

NANHRI yashyizweho muri 2007 mu nama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu yari ibaye ku nshuro ya 6. Iri huriro ryatangiranye n’ ibihugu 25 bigenda byiyongera magingo aya bimaze kugera kuri 44.

Iyi nama izitabirwa n’ abafatanya bikorwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango itegamiye kuri Leta n’ abandi batandukanye.

Umuyobozi wa NANHRI c=article_edit&as Buga ko iterambere ryiza ari irishingira ku burenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa