skol
fortebet

Iby’ ingenzi mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Macron w’ u Bufaransa

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2018 yakiriwe na mugenzi we w’ u Bufaransa Emmanuel Macron bagirana ibiganiro aho Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushimishijwe no kuba rwatanga abayobozi nka Louise Mushikiwabo bakayobora Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa.

Sponsored Ad

Muri rusange ibiganiro abakuru b’ ibihugu byombi bagiranye byibanze k’ ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima, n’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yashimye Perezida Macron wamutumiye ngo age mu Bufaransa anashima uko yakiriwe kuva ageze mu mujyi wa Paris.

Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Macron ku mubano w’ ibihugu byombi anavuga ko yagiranye ibiganiro byiza n’ abayobozi bashinzwe ishoramari bigamije guhanga udushya n’ inganda nto muri Afurika by’ umwihariko mu rubyiruko.

Yagize ati “Afurika inejejwe no kugira uruhare mu ikoranabuhanga n’ urubyiruko rukagira uruhare mu iterambere rw’ ibihugu byacu”.

Perezida Kagame yavuze ko inyungu zizava muri ubu bufatanye zizagera ku bihugu byombi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe hashize iminsi mike hari amakuru avuga ko Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo ashobora gutorerwa kuyobora umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga abayobozi ka Mushikiwabo bakayobora uyu muryango kuko n’ ubundi rutigeze ruhagarika kuba muri uyu muryango.
Yagize ati “Nsoza ku mubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa tugomba gukomeza gushyiraho uruhare rwacu kugira ngo inyungu zitugereho twembi, binarenge zigere kuri Afurika”

Yongeyeho ati “U Rwanda ni umunyamuryango wa Francophonie, ntabwo twigeze duhagarika. Igihe twaba dusabwe gutanga umusanzu mu gisobanuro cy’ ibihe bishya tunejejwe no gutanga abayobozi nka Mushikiwabo igihe abanyamuryango baba babishyigikiye”.

Inzobere muri politiki mpuzamahanga zivuga ko Louise Mushikiwabo abaye umuyobozi wa Francophonie byazahura umubano w’ u Rwanda n’ u Bufaransa ubusanzwe utifashe neza kuko u Rwanda rushinja u Bufaransa kuba rwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa