skol
fortebet

Ibyaranze uruzinduko rwa Ministiri w’intebe wa Ethiopia mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 30, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu basezera kuri Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Madame we Roman Tesfaye hamwe n’itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rw’iminsi itatu rw’akazi bagiriraga mu Rwanda. Uruzinduko rusize ibihugu byombi bishimangiye umubano mu nzego zitandukanye.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Madamu we ndetse n’itsinda bari kumwe, (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu basezera kuri Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2017Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, Madame we Roman Tesfaye hamwe n’itsinda ryari ribaherekeje basoje uruzinduko rw’iminsi itatu rw’akazi bagiriraga mu Rwanda. Uruzinduko rusize ibihugu byombi bishimangiye umubano mu nzego zitandukanye.

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Madamu we ndetse n’itsinda bari kumwe, bari baherekejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu we Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yakomoje ku isano ibihugu byombi bifitanye avuga ko hari byinshi u Rwanda na Ethiopia bahuriyeho birimo no kuzamura iterambere ry’umuturage.

Yagize ati ’’Hari inyandiko nasomye zivuga ko Ethiopia n’u Rwanda ari bimwe mu bihugu bicye bihagaze neza ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi, ibihugu byombi byakorana, byahahirana. Nubwo twatangiriye hasi, inzego zacu z’abikorera zitishoboye kubera amateka yacu, ubu zitangiye kuzamuka ndetse no kwigira mu bushobozi, hagiye kubaho gukorana, Ethiopia Airlines na Rwandair bagiranye amasezerano meza y’ubufatanye, bagiye gukorana bya hafi, ni urwego dutangiriyeho kandi ruratanga ikizere cy’imikoranire y’ibihugu byombi"

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje u Rwanda rutazacogora kugirana umubano n’ibindi bihugu mu gihe cyose byagirira Abanyarwanda akamaro.

Yagize ati "Afurika itangiye kumva icyo bisaba kugira ngo ubukungu buzamuke, yaba ari ibijyanye n’imiyoborere, ndetse n’imirongo migari yo guhangana n’ibibazo, ibyo bigakenera amahoro kugirango ubashe gukora ibyo ukora, kandi turakorera hamwe kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bisabwa bityo ubukungu burusheho gutera imbere kandi mu nyungu z’abaturage bacu, iyo ushyize abaturage imbere nibwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi"

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kugirana umubano n’ibindi bihugu mu gihe cyose byagirira Abanyarwanda akamaro

Ati "Afurika itangiye kumva icyo bisaba kugira ngo ubukungu buzamuke, yaba ari ibijyanye n’imiyoborere, ndetse n’imirongo migari yo guhangana n’ibibazo, ibyo bigakenera amahoro kugirango ubashe gukora ibyo ukora, kandi turakorera hamwe kugira ngo tubashe kugera kuri ibyo bisabwa bityo ubukungu burusheho gutera imbere kandi mu nyungu z’abaturage bacu, iyo ushyize abaturage imbere nibwo buryo bwiza bwo kugera kuri byinshi"

Mu minsi itatu yari amaze mu Rwanda, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasuye ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y’igihugu.

Madam we, Roman Tesfaye nawe yasuye ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, anasura Ikigo cya Isange One Stop Center gifasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo.

Minisitiri w’ intebe Hailemariam Desalegn, yifatanyije n’ abanyarwanda mu muganda rusange usoza ukwezi.

Uru ruzinduko kandi rusize Ehiopia ifunguye ku mugaragaro ambasade yayo mu Rwanda iyo ambasade iherere I Gacuriro mu karere ka Gasabo.





Aha Minisitiri w’ intebe wa Ethiopia na Perezida Kagame bari mu muganda rusange wo ku wa 6 tariki 29 Mata 2017

Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia na Madamu bafungura ku mugaragaro ambasade ya Ethipia mu Rwanda

Amafoto: Village urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa