skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Minisitiri w’intebe mushya wa 11, Dr.Edouard Ngirente

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 ahagana i saa saba n’iminota micye nibwo Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yasohoye itangazo riramenyesha ko Perezida wa Republika Paul Kagame , ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya witwa Dr. Edouard NGIRENTE.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 ahagana i saa saba n’iminota micye nibwo Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yasohoye itangazo riramenyesha ko Perezida wa Republika Paul Kagame , ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga, yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya witwa Dr. Edouard NGIRENTE.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Bwana Ngirente Edouard.”

Dr Ngirente w’imyaka 45 y’amavuko si kenshi yumvikanye mu matwi y’abanyarwanda cyangwa se mu ruhando rwa Politiki. Yavukiye mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

Afite byinshi yihariye ndetse yanakoze imirimo itandukanye bishoboka ko aribyo, Kagame yashingiyeho amuha izi nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda wa 11 uhereye ku rutonde rw’abayoboye iyi Ministeri.

Nyuma yo kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yahise ageza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame/ Photos:Igihe

Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de La Salle i Byumba (ubu ni mu karere ka Gicumbi); ni inzobere mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yakurikiranye ibijyanye n’ubukungu. Ari mu banyeshuli ba mbere bayirangijemo.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga.

Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Avuye muri Kaminuza y’u Rwanda yakomereje amasomo mu Bubuligi nk’uko bitangazwa na bamwe mu biganye nawe.

Dr. Ngirente yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza ibijyanye n’ubukungu, mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2000.

Guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2006 nibwo yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu naho impamyabushobozi y’ikirenga (PhD ) mu bijyanye n’ubukungu ayikura muri Kaminuza Gatolika ya Louvin mu Bubiligi, mu mwaka wa 2010.

Uyu mugabo yakoraga muri Banki y’isi nk’umujyanama mukuru w’umuyobozi mukuru (Executive Director) wa Banki y’isi uhagarariye igice kitwa Africa Group 1 Constituency muri Banki y’isi, igice kigizwe n’ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Muri werurwe 2011, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi. Icyo gihe yakoraga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi y’u Rwanda ari umujyanama mu by‟ubukungu muri MINECOFIN

Dr. Edouard asimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari kuri uyu mwanya kuva tariki 24 Nyakanga 2014.

Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Uretse umushahara, agenerwa kandi ibi bikurikira:

Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;

Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;

Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;

Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;

Ibitekerezo

  • uwo muyozi naganze aduteze imbere

    Mwiriwe neza, nkuko tubandikiye mujya mutangaza amakuru meza, ariko ayo mu burezi ntimujya muyavuga, turikubasaba, komwarenganura abaturage ba karere ka GASABO kuko bakorewe akarengane na MINEDUC na REB kuburyo bugaragara, murabona ibibyumba bishya byavutse, ubundi iteka rya Perezida Paul Kagame , (Presidential Order) No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 iteka rya Perezida rishyiraho SITATI yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza,ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro Ingingo ya 25 ,26 niya 27 izizose zerekana uko umuyobozi w’ishuri atorwa n’ibisabwa ,ibyo byose byarubahirijwe haza kubaho itangazo ryakazi karapiganirwa hadepozwa Soft copy kuri za email z’uturere ibyangongwa byasabwaga biratangwa online, nyumama badutuma Hardcopy zibyo twa Depoje turazitanga Akarere kaza kuduhamagara batubwirako Dossiers zagenzuwe ko twujuje ibisabwa, komubantu badepoje aritwe batoranije kotugiye gutangira akaza tukazakorerwa isuzuma bakaduha amabaruwa ya burundu, none twatunguwe nuko abayobozi ba REB bahindutse bakizanira amategeko Atari muri Sitati igenga abakozi, ubu hariho nikindi kibazo muriyo Sitati ivugako abarimu Bose bakora ibizamini ariko ubu Hari abarimukazi Ari A2,A1na A0 batoranyije hifashishijwe transcript bahabwa akazi magingo naya bakarimo ariko abayobozi bagiyekwirukanwa bashyireho abakoze ibizamini, turagirango muturenganure mudusabire Perezida wa Repulika y’urwanda Paul Kagame uturenganure kuko twadepoje dusaba akazi ntitwadepoje dusaba kwa Acting. REB na MINEDUC badusubize agaciro kacu bubahiriza itegeko n’iteka rya Perezida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa