skol
fortebet

‘Icyemezo Afurika y’ Epfo yafashe cyo guhamagara ambasaderi wayo gishingiye ku bihuha’ u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyemezo Afurika y’ Epfo iherutse gufata cyo guhamagaza ambasaderi wayo mu Rwanda gishingiye ku makuru atari ukuri yahawe n’ abarwanya u Rwanda.

Sponsored Ad

Nta minsi myinshi irashira bimenyekanye ko Afurika y’Epfo yahamagaje igitaraganya Ambasaderi wayo i Kigali, George Nkosinati Twala. Itangazamakuru ryo muri Afurika y’ Epfo ryatangaje ko impamvu ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu yaraharabitswe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije mu nzira za dipolomasi, yagaragaje impungenge ku bikorwa byo ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, “bigamije gutinza cyangwa kunaniza urugendo rwo kunoza umubano.”

Riti “Birimo ibirego bidafite ishingiro bivugwa ku Rwanda binyuze mbwirwaruhame n’ibitangazamakuru, bishingiye ku bihuha bikwirakwizwa n’abanyarwanda barwanya ubutegetsi baba muri Canada na Afurika y’Epfo, n’ibitangazamakuru bikorana nabo. Biteye impungenge kubona Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ihitamo kwizera abantu nk’abo kurusha ibyo ibyirwa na Guverinoma y’u Rwanda.”

Minisitiri Lindiwe Sisulu, mu minsi ishize yatangaje ko yabanje kugirana ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, mbere y’ibiganiro biteganywa hagati y’ibihugu byombi, bigamije kuzahura umubano.

Leta y’ u Rwanda yavuze koi bi biganiro ntabyo icyeneye yongeraho ko niba hari umuyobozi wa Afurika y’ Epfo ukeneye ibiganiro na Kayumba yabikora ariko ko u Rwanda rutazabyitabira.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanagaragaje impungenge “ku itumizwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria ku mpamvu zitazwi na Guverinoma y’u Rwanda, zirimo inkuru ziba zasohotse mu binyamakuru byandika ibyo byiboneye.”

U Rwanda ruvuga ko umubano w’ibihugu byombi utari ukwiye kubangamirwa n’ibikorwa by’abantu “bahamijwe cyangwa bashakishwa ku byaha bakoze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa