skol
fortebet

Icyo u Rwanda ruvuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera ingabo zivuga Igifaransa

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye, Loni watangaje ko bari kwiga uburyo hakongerwa ingabo zikoresha Igifaransa mu butumwa bw’Amahoro hirya no hino ku Isi.
Loni itangaza ko ahari ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi usanga hari umubare munini w’abaturage bakoresha igifaransa, bityo ko hanakewe ingabo zizi kuvuga no kumva neza igifaransa.
Ibi byaganiriweho mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda, aho ihuje abatekinisiye bavuye mu bihugu 46 bifite uruhare mu butumwa bw’amahoro ku isi, aho barebera (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye, Loni watangaje ko bari kwiga uburyo hakongerwa ingabo zikoresha Igifaransa mu butumwa bw’Amahoro hirya no hino ku Isi.

Loni itangaza ko ahari ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi usanga hari umubare munini w’abaturage bakoresha igifaransa, bityo ko hanakewe ingabo zizi kuvuga no kumva neza igifaransa.

Ibi byaganiriweho mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu Rwanda, aho ihuje abatekinisiye bavuye mu bihugu 46 bifite uruhare mu butumwa bw’amahoro ku isi, aho barebera hamwe uko ibikorwa byo kubungabunga amahoro byashyirwamo ingufu, hakabaho kurengera abari mu kaga.

Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand yavuze ko uwo mwanzuro bazawuganiraho muri iya nama nubwo abona ko icyongereza cyamaze gushyirwa kuyindi ntera.

Yagize ati “Ku bijyanye no kuvuga Igifaransa muri misiyo, ni byo usanga indimi nyinshi zikenewe, gusa hari uburyo usanga icyongereza cyaragiye hejuru y’ibindi byose, ugasanga mbese ari rwo rurimi rukoreshwa, ariko nanone nk’ibihugu bivuga icyesipanyoro ndetse n’Igifaransa nta nahamwe biri, turabyigaho hano icyo ibihugu byabikoraho.”

U Rwanda kandi ruvuga ko rwakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, kandi bakomeje uwo mugambi wo kurengera abasivile mu ntambara no gukomeza gushyira imbaraga mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye.

Umuvugi w’agateganyo w’Ingabo z’u Rwanda ni Brig Gen Safari Ferdinand

Ibitekerezo

  • Twababwiraga ko muzagishaka mutakikibonye mugirango turababeshya! Henga bajye bohereza abavuga izo ndimi zose maze ndebe ko mutacyigisha ku ngufu! Icyongereza iyo kijyanishwa n’igifaransa ntako byari kuba bisa! Ariko umujinya w’umuranduranzuzi no kwanga abafaransa dore bitugejeje aho kubura amahahiro kandi nta kindi gishoro tugira!

    Mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazayibamo bazavuga ururimi rumwe gusa.Muli iyo si nshya izaba ari Paradizo,nta gisirikare kizabamo kuko imana itubuza kwiga kurwana.Abantu bazaba bakundana kandi bareshya,nkuko mu ijuru bimeze.Niyo mpamvu tugomba gushaka ubwami bw’imana kugirango tuzabe muli iyo paradizo.Muti twabigenza gute?Aho kwibera mu byisi gusa,twakiga Bible neza kugirango tumenye ibyo imana idusaba,tubikore.Soma muli Yohana 14:12 wumve icyo umukristu nyakuri wese asabwa.Ariko abibera mu byisi gusa (shuguri,politics,etc...),ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Dukore kugirango tubeho,ariko dukore n’umurimo imana isaba abakristu nyakuri,mbere yuko IMPERUKA iza ikarimbura abantu bose baheranwa n’ibyisi (Yeremiya 25:33).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa